CHOGM itumye amashuri y’i Kigali agiye kuba afunze icyumweru cyose.

6,317

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda imaze gusohora itangazo mu buryo butunguranye, imyanzuro ivuga ko amashuri yo mu mujyi wa Kigali agiye kuba afunze mu gihe cy’icyumweru mu rwego rwo gutegura inama ya CHOGM.

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Bwana Gaspard TWAGIRAYEZU riravuga ko amashuri azaba ahagaze mu gihe inama ya CHOGM izaba iri kubera mu gihugu mu rwego rwo kutabangamira urujya n’uruza rw’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo muri icyo gihe.

Abajijwe ko izo mpinduka zitazabangamira ingengabie isanzwe y’amashuri nk’uko yari yaratanzwe, Bwana Gaspard yamaze impungenge ababyeyi n’abanyeshuri ko icyumweru kimwe kitazatuma ingengabihe ihinduka.

Comments are closed.