Col Tom Byabagamba yongeye kwitaba urukiko, ashinjwa ibyaha bishya harimo iby’ubujura

12,858
Col Byabagamba agejejwe ku rukiko rwa Kigarama

Col Tom BYABAGAMBA yonheye kwitaba urukiko, yashinjijwe ibindi byaha bishya birimo iby’ubujura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 21 Nyakanga, Tom Byabagamba yongeye yitaba urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, yazanywe mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa n’ubushinjacyaha.

Agejejwe imbere y’urukiko umucamanza yamubajije TOM BYABAGAMBA niba yemera “icyaha cy’ubujura ashinjwa”. Undi yahise asubiza ko atiteguye kuburana adafite umwunganira mu mategeko.

Umucamanza ntiyasobanuye birambuye iby’iki cyaha n’uburyo yagikoze.

Koloneri TOM Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize urukiko rwamumije ibyaha by’ubujurire, mu gihe we n’umunganizi we babwiye urukiko ko icyo cyaha batacyemera.

Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Col Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.

Ibyo byaha igisirikare cyamureze ni ukugerageza gutanga ruswa ku bashinzwe kurinda gereza ngo bamucikishe.

Mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana atunganiwe

Ni ku nshuro ya mbere yari agaragaye yambaye imyenda y’abanyururu, wabonaga adafite intege

Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda RIB bwatangaje ko bwafunze abagabo batatu barimo umusanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.

Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali, uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ni umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba.

Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira.

Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko iburanisha ritaha rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe.

Yagejejwe ku rukiko afunze amaboko yambaye agapfukamunwa

Yazanywe mu modoka ya gisirikare arinzwe bikomeye

Comments are closed.