Eric NSHIMIYIMANA yongerewe amasezerano Mateso wari umwungirije arirukanwa.

9,878
Kwibuka30
Abatoza ba AS Kigali bayobowe na Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) bongereye amasezerano y'imyaka 2

Kuri uyu wa Gatanu ku biro by’ikipe ya AS Kigali, habereye umuhango wo kongera umutoza Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwongereye amasezerano y’umwaka umwe umutoza wayo Eric, uwari umwungirije Bwana MATESO J.de Dieu yerekwa umuryango umusohora muri iyo kipe, mu gihe Mutarambirwa Djabil yagzwe umutoza wungirije wa Eric Nshimiyimana.

Kwibuka30

Nshimiyima yongerewe amasezerano nyuma yo gufasha ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33.

Mu mikino 33 iyi kipe yakinnye, yatsinzemo imikino irindwi, inganya imikino 12 itsindwa imikino ine. Iyi kipe yatsinze ibitego 21 itsindwa ibitego 20.

Eric Nshimiyimana | The New Times | Rwanda
Leave A Reply

Your email address will not be published.