Covid-19 itumye umwe mu mikino yari kuba muri Primus Rwanda National League usubikwa

7,279
Kwibuka30

Kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda, FERWAFA ritangaje ko umukino wari guhuza ikipe ya Marine Fc na Espoir Fc bidasubirwaho usubitswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Corona Virus muri Aya makipe.

Kwibuka30

Uyu mukino wari kuba nyuma yaho shampiyona imaze igihe gito ikomorewe kongera gusubukurwa nyuma yaho yabaye ihagaritswe ho gato byagateganyo kubera icyorezo cya Corona Virus.

Gusa kuri uyu munsi nibwo FERWAFA yatangaje ko umubare w’abakinnyi muri Aya makipe bagenewe gukina umukino utari wuzuye bityo bahitamo gusubika uyu mukino.

Igihe uyu mukino uzakinirwa cyangwa usubukurirwe nti cyatagajwe ahubwo igikurikiyeho nuko kumpande zombi Ari ubuyobozi bw’aya makipe bugiye kwita kubakinnyi bayo maze bakira umukino ugasubukurwa.

Comments are closed.