Salma wakoze amateka mu gusifura AFCON y’abagabo yishimiwe na benshi harimo n’abatoza

8,577
Kwibuka30
Salima Mukansanga

Nyuma y’aho Umunyarwandakazi Salma ayoboye umukino we wa mbere nk’umugore mu gikombe cya Afrika cy’ibihugu, abantu benshi barimo n’abatoza bamukuriye ingofero bamushimira uburyo yitwaye mu kibuga.

Abantu batandukanye bari biteguye kureba Mukansanga ahindura amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cya Africa cy’abagabo.

Mu gihugu cye mu Rwanda bisa n’aho ari we ugiserukiye kuko ikipe y’Amavubi itabashije kugera muri iyi mikino ya nyuma, benshi bagaragaje kwishimira intambwe yateye.

Kuri stade Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salma Mukansanga yatangizaga uyu mukino, kandi urangiye bashimye ko yawitwayemo neza.

Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w’ishiraniro.

Kwibuka30

Salma Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y’umuhondo, atatu kuri buri ruhande, urangira nta kidasanzwe kiwubayemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino Norman Mapeza utoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.

Yagize ati: “…murabizi umukino w’abagabo buri gihe uba ukomeye, amahari aba ari hejuru amahane azamuka buri kanya, [ariko] uriya mugore yakoze neza cyane iri joro.

“Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino.”

Comments are closed.