Cya Cyorezo cya Coronavirus cyatumye Sarpong agaruka mu ikipe ya Rayon Sport

9,664
RPF

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje ko Bwana SARPONG MICHAEL agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yaho ubushinwa buhagaritse imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo rutahizamu mpuzamahanga wa Rayon Sport, umunya Ghana MICHAEL SARPONG yerekeje mu gihugu cy’Ubushinwa mu ikipe ya CHANGCHUN YATAI, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri China. Ariko kuri ubu, bimaze gutangazwa ko uwo mukinnyi agiye kongera kugaruka muri iyo kipe ya Rayon Sports yahozemo akayifasha mu gice, cya kabiri cya shampionnat ndetse akazayifasha mu gikombe cy’amahoro.

Ibi bije nyuma y’aho ubutegetsi bwa CHINA bufatiye umwanzuro wo guhagarika ikintu cyose kijyanye n’imikino kugeza igihe kitazwi kubera icyorezo cy’ibicurane byitwa Coronavirus, icyorezo gihangayikishije isi yose n’Ubushinwa by’umwihariko. Igihugu cy’Ubushinwa cyafashe uwo mwanzuro ku makipe yose, ndetse bunategeka ko imikino mpuzamahanga ikipe y’Ubushinwa yari ifite mu gushaka itike y’imikino ya Olympics uzakinirwa nu gihugu cy’Ubuyapani.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko uno mukinnyi azaba agarutse mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru turimo bagafasha ino kipe ya Rayon Sport, ariko akaba yasubirayo mu mpeshyi z’uno mwaka cyangwa igihe cyose kino kibazo kizaba gicishije make.

Michael SARPONG yagize ibihe byiza muu ikipe ya Rayon Sport ndetse yigarurira imitima y’abafana benshi b’iyo kipe y’ubururu n’umweru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.