Gasabo: Bwana Viyana yagerageje kwitwikira mu nzu biranga nyuma yaho baje kumutereza cyamunara inzu ye

8,206
Kwibuka30

Bwana Vianney NIZEYIMANA yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko

Umugabo witwa NIZEYIMANA VIANNEY wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka GASABO yagerageje kwitwikira mu nzu ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Amakuru dukesha ikinyamakuru umuryango.com, aravuga ko ahagana saa tanu n’igice zo mu gitondo ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga MUTIGANDA LOUIS yazaga gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko mu rubanza bwana VIANNEY yatsinzwe maze urukiko rugafata icyemezo cyo guteza cyamunara inzu ya Vianney. Biravugwa ko Bwana Vianney yatsinze mu bunzi, arajurira ariko nabwo agatsindwa, Nk’ibisanzwe rero umuhesha w’inkiko yaje ari kumwe n’abashinzwe umutekano, basanga inzu irakinze, mu kanya babona Bwana Vianney akinguye idirishya ababwira ko agiye gukora ikintu kizandikwa mu mateka, yahise acana ikibiriti yitwikira mu nzu, inzu nayo itangira kugurumana, bigaragara ko yari yabyiteguye.

Kwibuka30

Mu gihe yariho igurumana, abaturanyi n’abashinzwe umutekano bagerageje kuzimya birabakundira, kubw’amahirwe Vianney avamo atarapf ahita ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.

Igikorwa cya cyamunara cyahise gisubikwa, kugeza ubu ntituramenya igihe kizasubukurirwa.

Polisi yagerageje gutabara, maze Vianney avamo ari muzima ariko ajyanwa kwa muganga kuvurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.