U Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu mu mikino Nyafrika y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

9,386
Kwibuka30

Ikipe y’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga bwo mu mutwe yegukanye umudari wa zahabu nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abafite ubumuga bwo mu mutwe yitwaye neza inyagira ikipe ya Misiri mu mukino wa nyuma w’ayo marushanwa ya Special Olympics Pan African Games yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 mu gihigu cya Misiri ku busabe bwa Prezida wa Misiri Bwana Abdel Fattah.

Ni umukino watangiye ku isaa yine z’igitondo ku isaha ya kigali, igice cya mbere cyarangiye ikipe y’u Rwanda imaze gutsinda ibitego 3 ku busa, mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yakomeje gusatira cyanethe ikipe ya Misiri iyibonamo ibindi bitego bibiri. Umukino warangiye ikipe y’u Rwanda ariyo yegukanye umudari wa Zahabu inyagiye iyo kipe ibitego bitanu byose ku busa bw’ikipe ya Misiri.

U Rwanda rwari rwohereje amakipe abiri, iy’abakobwa n’iy’abahungu, ariko ikipee y’abakobwa yo ikabayou itabashije kwitwara neza kuko yagize umwanya wa gatatu ihembwa umudali wa Bronze.

Amakipe abiri yahagarariye u Rwanda mu bafite ubumuga bwo mu mutwe, abahagaze ni abagabo, abicaye ni abagore.

Kwibuka30

Abagabo bitabiriye ayo narushanwa bari umunani

Abagobo bitabiriye iyo mikino mu cyiciro cy’abagabi bari umunani, hari: Ukwishaka Pascal, Uwiduhaye Protogène, Ngabonziza Daniel, Ngendahimana Dieudonné, Egide Mwenedata, Emmanuel Muhawenimana, Ashimwe JC na Byiringiro Samuel.

Mu cyiciro cy’abagore, aba nibo bahagarariye u Rwanda.

Biteganijwe ko ayo makipe yombi azagaruka mu Rwanda nyuma y’italiki ya mbere Gashyantare kuko ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri yifuje ko bizihiriza hamwe umunsi w’intwari. Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye imikino itandukanye y’abafite ubumuga bwo mu mutwe muri Werurwe 2019 Abudhabi yegukana imidari umunani yose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.