Deo Munyakazi ucuranga inanga yasohoye Album ye ya mbere wagura ukoresheje Mobile Money

13,386

Umuhanzi ukirigita inanga Deo Munyakazi ari mu byishimo bikomeye bishibuka kuri Album ya mbere yise “Isoko Dusangiye” yashyize ku isoko kuri uyu wa Gatanu.

yi Album iriho indirimbo 10 zirimo “Isoko Dusangiye” yitiriye Album, “Emirembe”, “Umunsi Mwiza”, “Twitabire Umuganda”, “Ihorere Rwanda”, “Urakwiye Mwami”, “Italanto”, “Umwungeri”, “Ndi Amahoro” na “Izabikora.”

Mu ndirimbo 10 yakubiye kuri Album harimo ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi nka “Emirembe [Amahoro]” yakoranye n’Abanya-Uganda James Ssewa ndetse na Giovanni Klyingi.

Hari kandi indirimbo “Umunsi Mwiza” yakoranye n’umunya-California Jake Watchel ucuranga gitari.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deo Munyakazi yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije gushyira ku isoko Album ya mbere iranga urugendo amaze mu muziki wubakiye ku nanga acuranga.

We avuga ko ari umunsi w’amateka adasibangana mu buzima bwe, kuko yinjiye mu bahanzi bigenga bafite umuzingo (Album) w’ibihangano.

Ati “Nyuma y’igihe kirekire umuntu abyifuza akabitegura, Imana yamfashije kandi byagenze neza kuruta uko nabitekerezaga. Ni ibirori mu bindi.”

Iyi Album iboneka ku rubuga rwa ‘Bandcamp’ rubonekaho cyane indirimbo z’abahanzi n’uburyo bwo kuzigura aho waba uri hose ku Isi.

Wayigura mu buryo bwa Online ukaba wanayitunga ku madorali 7.

Kopi z’iyi Album zizatangira kuboneka kuri Libray Caritas guhera ku wa Gatatu ndetse ko kuri Kigali Public Library ku mafaranga 10 000 Frw.

Hanashyizweho uburyo bwo kuyigura ukoresheje Mobile Money

Munyakazi ati “Ku bari mu Rwanda bakoresha uburyo bwa Mobile Money biroroshye. Abatari mu Rwanda bayibona kuri urwo rubuga rwa Bandcamp unakeye Copy ya Album twayikugezaho.”

Isoko Dusangiye” ifite umwihariko w’umuziki gakondo w’inanga y’Iwacu, igizwe n’indirimbo zifite ubutumwa bwiza butandukanye “Isi yose ikeneye kumva”.

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’.

Mu Budage ho yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Aherutse gusoza icyiciro cya gatutu cya kaminuza muri Kaminuza ya Kigali aho yize ibijyanye no gucunga imishinga (Master’s of Business Administration, Project Management).

Umukirigitananga Deo Munyakazi yashyize ku isoko Album ya mbere yise “Isoko Dusangiye”

Album ya Deo Munyakazi wayigura ukoresheje uburyo bwa Mobile Money

Iyi Album ya mbere ya Munyakazi iraboneka ku rubuga rwa “Bandcamp”

Akari ku mutima wa Deo Munyakazi wasohoye Album ya mbere wagura ukoresheje Mobile Money

Comments are closed.