Prezida Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu rimanurwa mu rwego rwo kunamira prezida NKURUNZIZA

11,840
Kwibuka30

Prezida wa Repubulika yasabye ko amabendera amanurwa akagera hagati mu rwego rwo gufata mu mugongo igihugu cy’u Burundi no kunamira prezida NKURUNZIZA

Kuwa kabiri taliki ya 9 Kamena 2020 nibwo Leta y’Uburundi yemeje amakuru y’urupfu rwa prezida NKURUNZIZA PIERRE wari umaze imyaka 15 ayobora igihugu cy’Uburundi. Mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’abaturanyi b’Abarundi no gufata mu mugongo igihugu cy’Uburundi, Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda n’ay’umuryango wa EAC amanurwa akagezwa hagati guhera kuri uyu wa gatandatu taliki 13 kugeza igihe nyakwigendera Prezida Peter NKURUNZIZA azashyingurirwa.

Kwibuka30

Usibye kandi u Rwanda rumaze gutegeka ibyo, ibindi bihugu byo mu Karere k’ibihugu by’ibirasirazuba bya Afrika no mu muryango wa EAC nka Kenya, Tanzaniya, Uganda nabyo byasabye ko amabendera yabyo amanurwa akagezwa hagati mu rwego rwo kunamira prezida Nkurunziza Petero.

Kugeza ubu igihugu cy’Uburundi ntikiratangaza umunsi prezida NKURUNZIZA PIERRE azashyingurwa, gusa hafashwe iminsi 7 yo kumwunamira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.