Depute Celestin yahakanye amakuru yavugaga ko yeguye kubera ubusinzi n’urukundo rukabije afitiye inzoga

5,096
Kwibuka30

Bwana Habiyaremye wari intumwa ya rubanda ku itike y’ishyaka riri ku butegetsi nawe yanditse ibaruwa yo kwegura ku mwanya yari arimo, ariko yahakanye amakuru yavugaga ko yegujwe kubera ubusinzi n’urukundo rukabije afitiye inzoga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yo kwegura kwa Depute Celestin Habiyaremye yagiye ahabona, ikimara kujya ahabona, abantu benshi bakomeje kuyisanisha n’ibikorwa uyu mugabo aherutse kubonwamo atumvikana n’abashinzwe umutekano, icyo gihe Celestin yari yasinze ku buryo wabonaga ari guterana amagambo na polisi.

Nyuma yo kumva ayo makuru, ibitangazamakuru byinshi byamuvushije, maze avuga ko yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite adashaka kuvuga mu itangazamakuru, kandi ko izindi mpamvu bamwe bari gukomeza bavuga atarizo, yagize ati:”Impamvu zanjye ni bwite nk’uko nabyanditse, iyo ari bwite sinazivugira hano, ntaho bihuriye no kunywa inzoga nk’uko nabonye bamwe muri mwe bari kubivuga, oya rwose…”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko ibijyanye no kunywa inzoga abanu bari kuvuga byabaye mu mwaka wa 2021 bityo ko atari gutegereza kino gie cyose ko ahubwo yari kuba yarabikoze muri uwo mwaka, ati:”Abantu bakomeje kubihuza na video nabonye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, biriya byabaye mu mwaka wa 2021, kuki se ntahise negura muri uriya mwaka nkabikora ubu ngubu?, sibyo rwose, mbisubiyemo ko ntaho bihuriye

Uyu mugabo wari wicaye mu nteko ishingamategeko kuva mu mwaka wa 2018 ku itike ya FPR Inkotanyi, yeguye nyuma gato y’undi nawe uherutse kwegura kubera kugaragara yasinze ndetse bikavugwa ko yafashwe inshuro zirenga 6 ari gutwara imodoka yasinze bikabije ariko polisi ntigire icyo imutwara kubera ubudahangarwa bw’urwego yari arimo nk’intumwa ya rubanda.

Ubundi mu Rwanda nta tegeko rihana uwanyoye inzoga agasinda, gusa hari itegeko rijyanye ry’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ribuza umuntu wese gutwara ikinyabiziga yanyoye.

Bamwe mubakurikiranira hafi ibijyanye na politiki ya hano mu Rwanda, bavuga ko ishyaka FPR ritajya imbizi n’abantu bafite urukundo rukabije ku nzoga, umwe mu bantu ba hafi muri iryo shyaka ariko utashatse ko amazina ye agaragara hano, yagize ati:”Inzoga ubwayo si icyha, ariko mu cyama birabujijwe kuganzwa n’inzoga, hari amakosa menshi akomeye adashobora kwihanganirwa muri FPR, no gusinda bya hato na hato ukandavura ni ikizira, hari benshi bagiye babizira kandi bari bakomeye, ubwo rero niba uwo mugabo yarabikoze mu mwaka ushize, ariko bigasemburwa n’uriya wa PL uherutse kwegura, birumvikana ko basubiye muri archives bituma ibye nabyo byigwaho

Leave A Reply

Your email address will not be published.