Gasabo: Amayobera ku rupfu rw’umwana w’imyaka 11 yasanzwe mu cyumba yiyahuye

3,555
Kwibuka30

Ikibazo cy’mwana w’imyaka 11 y’amavuko wasanzwe mu cyumba cye yimanitse ku mugozi gikomeje kuba mayobera ku muryango we ndetse no ku baturanyi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo 2022 nibwo mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana hamenyekanye urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko bivugwa ko bamusanze mu cyumba cye asanzwe araramo yimanitse ku mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yemejwe n’ababyeyi bavuga ko bari bagiye mu kazi, bahuruzwa na bashiki be be bavuga ko basanze musaza wabo yimanitse ku mugozi yapfuye.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko uwo mwana yavukanaga n’abakobwa bane, mu gihe bose bari bagiye, undi injiye mu cyumba arakinga, maze bashiki be baje barakomanze mu cyumba babura ubakingurira, nibwo bigiriye inama yo gusebya urugi, rukingutse basanze musaza wabo yimanitse ku mugozi yuririye ku gitanda cye kuko basanzwe barara ku buriri bugerekeranije.

Aya makuru yemejwe n’umukuru w’umudugudu, nawe avuga ko yayabwiwe n’umubyeyi w’umwana. Kugeza ubu haracyibazwa impamvu yatumye umwana w’imyaka 11 yiyahura, ariko ise umubyara we avuga ko nta kibazo azi uwo muhungu we yari afite.

Ikindi kibazo abantu bibaza, ni ukuba ababyeyi batari bahari ku cyumweru mu gihe myinshi mu miryango y’abanyarwanda badakora ku cyumweru.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikindi cyishe uwo mwana usibye ayo makuru y’ibanze yatanzwe n’umuryango we, umurambo w’umwana wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe isuzumwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.