Umutoza wa Senegal yijeje abakunzi bayo ibyishimo n’ubwo bwose adafite Sadio Mane yacungiragaho

7,833

Umutoza w’ikipe w’ikipe y’igihugu ya Senegal Bwana Aliou Cissé yijeje abakunzi b’iyo kipe ko batari bubure ibyishimo n’ubwo bwose iyo kipe idafite kizigenza wayo Bwana Sadio Mane uherutse kugira imvune itazatuma yitabira iyo mikino y’igikombe cy’isi.

Bwana Aliou Cissé mu gahnda kenshi, yavuze ko umuryango mgari w’abakunzi ba ruhago bari mu gahinda kenshi kubera kubura kwa Sadio Mane, ariko yizeza abanya-Senegal ndetse n’abandi bari inyuma y’iyo kipe ko abasore be biteguye kuziba icyuho cya rutahizamu Sadio kandi ko bazakora ibishoboka byose nga bashimishe abakunzi babo.

Mu magambo ye umutoza w’ikipe ya Senegal Bwana Aliou Cissé yagize ati:”Ntabwo turimo kuvuga Abanya-Sénégal gusa ahubwo turimo kuvuga abantu bo mu bice bitandukanye byo ku isi ndetse n’umuryango wose w’umupira w’amaguru urababaye kubera kutaboneka kwa Sadio, ariko jye n’abahungu banjye tubijeje kubaha ibyishimo byuzuye“. Uyu mugabo yakomeje avuga ko Sadio yari ahagarariye Senegal ndetse n’umugabane wa Afrika wose.

Muri icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umutoza yavuze ko yahamagawe kenshi n’abantu batandukanye bamwihanganisha, ndetse ko hari n’abatoza bagiye bamuhamagara bamubwira ko babajwe no kubira kwa Mane Sadio.

Yagize ati:”Buri kipe n’umutoza baba bafite umukinnyi bashingiye, natwe twari dushingiye kuri Sadio, dufite ikipe ikomeye ifite ubunararibonye kandi bakiri bato, abo bose biteguye guhangana baharanira ishema ry’igihugu n’umugabane muri rusange, kandi nziko bazabigeraho”

Ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2022, iratangira imikino yayo mu itsinda A ryo mu gikombe cy’isi ikina n’kipe y’Ubuholandi kuri uyu wa mbere, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.

Rutahizamu Mané wa Bayern Munich na Sénégal ntabwo azakina imikino y’iri rushanwa kubera imvune yo mu ivi.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.