Diamond Platinums yerekanye uwatumye yandika indirimbo “Kamwambie”

243
Kwibuka30

Umuhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu ruhando mpuzamahanga Diamond Platnumz yatunguye abafana atumira Sarah watumye yandika indirimbo ye yanabaye impamvu zo kumenyekana ndetse akaba yarahoze ari n’umukunzi we.

Ibi Diamond yabitangarije mu gitaramo cye ku mugoroba wa tariki 27 Mata 2024, ubwo yatoboraga agasangiza abakunzi be ko mu bacyitabiriye harimo n’umuntu akunda cyane, wanatumye yandika indirimbo yamugize icyamamare yitwa Kamuambie.

Mu magambo yuje amarangamutima Diamond yagize ati: “Iyi ndirimbo nayanditse nkurikije ibyambayeho ku giti cyanjye. Hano hari umudamu nkunda cyane, kandi namubonye ari hano, yitwa Sarah. Ni we mpamvu yatumye ndirimba ‘Kamwambie’.”

Kwibuka30

Akimara kumuhamagara ku rubyiniro Sarah yahagurutse amusanga ku rubyiniro barahoberana, hanyuma Diamond ahita asangiza abari aho inkuru y’umubano wabo w’ahahise mu myaka 15 ishize.

Ati: “Icyo gihe yari akiri muto, afite isoni, uyu ni Sarah, naramukunze  cyane. Icyo gihe nabonaga asa nka Beyoncé, nari narabaye nk’umusazi kuri ubu afite umuryango.”

N’ubwo bakundanye ariko ku rundi ruhande uyu muhanzi yagaragaje ko inzira zabo zatandukanye, Sarah akaba yarakomeje ubuzima bwe aho afite uwe muryango.

Mu gitaramo Diamond Platinumz aherutse gukora indirimbo yaririmbanye na Zuchu, indirimbo bakoranye yitwa Mtasubiri. Zuchu amubaza niba bazashyingiranwa cyangwa ateganya kumugira igikoresho gusa.

(Src: Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.