Ni irihe banga uyu mukobwa yakoresheje ngo amare imyaka 16 atarya atanywa?

496
Kwibuka30

Mu gihugu cya Etiyopiya haravugwa amakuru y’umugore wiyemerera ko amaze imyaka igera ku 16 atarya atanywa kandi akaba akigaragara ko afite ubuzima bumeze neza.

Abaganga bo mu gihugu cya Ethiopia baravuga ko batangajwe n’umugore witwa ALEMITU utuye mu cyaro cya Amhara witangarije ko amaze imyaka igera kuri 16 atarya atanywa nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye igihe kitari gito mu bitaro.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe kitari gito ari mu bitaro, kandi ko nta muntu uzwi wigeze amugemurira muri icyo gihe cyose cy’imyaka 16, abaganga bakavuga ko wenda ashobora kuba yaragize ikibazo cyo mu mutwe cyatumye yibagirwa abamugemuriye kuko bitumvikana uburyo umuntu yamara iyo myaka yose atarya cyangwa ntanywe akaba aghumeka umwuka w’abazima, gusa bamwe mu bantu batandukanye bagiye barwarana n’uyo mugore bo bemeza bo bemeza ko mu gihe cyose bamaze mu bitaro hamwe na madame Alemitu batigeze bamubona agira icyo ashyira mu kanwa.

Kwibuka30

Uuyobozi w’ibitaro uwo mugore yari arwariyemo yavuze ko we amaze imyaka itatu ayobora ibyo bitaro kandi ko yahageze uwo mugore ari muri “koma” ariko ko atigeze yitaho ngo amenye niba afite abamurwaza.

Kugeza ubu uyu mugore yavuye muri Koma, afite ubuzima bwiza, ndetse nta n’ubwo agaragara nk’umuntu wishwe n’inzara kuko mu bigaragara afite mu maso heza, ndetse n’ubuzima bwiza nyuma yo gukira indwara indwara yamuzahaje.

Ibitangazamakuru byo muri Etiyipiya ntibyavuze indwara uwo mudamu yari arwaye, kandi abaganga bo muri icyo gihugu baravuga ko bagishidikanya kuri ayo makuru nyir’ubwite yivugira.

Abegereye uwo mudamu bageregaje kumubaza ibanga yakoresheje ngo abe yamara icyo gihe cyose atarya akavuga ko nawe atabizi

Leave A Reply

Your email address will not be published.