Diamond Platmuz yeruye avuga ko atakiri mu rukundo na Zuchu

12,180

Diamond Platnumz yatangaje ko atagikundana na Zuchu asanzwe abereye umuyobozi muri Wasafi Classic Baby nyuma y’amasaha make uyu muhanzikazi witwa Zuhura Othman Soud asibye amafoto yose bahuriramo.

Diamond ubwo yatangazaga ko yatandukanye na Zuchu, yavuze ko ubu afata Zuchu nka mushiki we undi na we agiye kumufata nka musaza we.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati “Njye na Zuhura, turashaka kubamenyesha ko kuri ubu turi abavandimwe (Mushiki na Musaza) tudakundana nk’uko byari bimeze mbere cyangwa uko abantu babitekerezaga.”

Diamond na Zuchu bari bamaze igihe bagaragarizanya urukundo binyuze mu butumwa butandukanye banyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize ubwo bamwe mu batuye Isi bizihizaga umunsi wa St Valentin, Diamond yoherereje uyu muhanzikazi impano n’ibaruwa yandikishije ikaramu yuzuye amagambo y’urukundo.

Ku wa 18 Gashyantare 2023 Zuchu aherutse kwiyama abamushyira mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz avuga ko abu ari wenyine nta mukunzi afite.

Aba bombi batandukanye nyuma y’aho mu byari bimaze iminsi bivugwa ko bashobora kuba bafite ubukwe dore ko abo mu muryango wa Diamond bari bamaze iminsi bamwita umukazana wabo.

Kugeza ubu ntiharatangajwe icyaba cyatumye aba bombi batandukana.

Comments are closed.