Diamond Platnumz yahishuye ko ari mu rundi rukundo rumuha amahoro.

11,350
Diamond Platnumz – Uko Tayari Download Mp3 - Premium News & Entertainment  Site

Umuhanzi mpunzamahanga wo mu gihugu cya Tanzaniya, Diamond yavuze ko ubu ari mu rukundo yishimiye kandi rumuha amahoro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Gashyantare 2022 ubwo isi yizihizaga umunsi w’abakundana, umugabo Diamond Platnumz yahishuye ko ari mu rukundo yumva yishimiye kandi ko urwo rukundo rumuha amahoro bitandukanye n’izindi nkundo zose yageze abamo.

Ubwo ari mu kiganiro kuri Radio ye izwi nka WASAFI FM yabajijwe niba yaba ari mu rukundo, maze ntiyazuyaza gusubiza umunyamakuru wari umubajije icyo kibazo, avuga ko abirimo neza kandi ko urukundo arimo arwishimiye kuko ruri kumuha amahoro.

Yagize ati:”ndi mu rukundo, ndanezerewe nishimye urukundo ndimo, ndumva ndufitiyemo amahoro, ndamukunda kandi nawe arabizi, amagambo siyo ngombwa, ahubwo ibikorwa nibyo by’ingenzi”

Uno mugabo w’abana bane bazwi yirinze kuvuga amazina y’uwo mukunzi we mushya, ariko mu minsi yashize hari amakuru yari yagiye hanze avuga ko uno mugabo yaba ari mu rukundo na Zuchou nubwo uno mugore we yabihakanye avuga ko Diamond ari boss we gusa, kandi ko nyuma yabyo nta bindi biri hagati yabo bombi.

Zuchu and Diamond drop much anticipated hits “Cheche & Litawachoma" and  fans can't get enough of their Video | Pulselive Kenya

Aba bombi bavuzwe mu rukundo ariko nyuma bombi baza kubihakana.

Comments are closed.