yatewe amabuye kugeza apfuye nyuma yo gutwika igitabo cya Coran

4,137
Kwibuka30

Umugabo wo mu gihugu cya Pakistan yishwe bunyamaswa nyuma y’aho atwitse igitabo cya Coran.

Burya ikintu kijyanye n’imyemerere ni kimwe mu bintu bikwiye kwitonderwa no kubaha cyane ko ari ikintu cy’ingenzi mu bikoze umuntu, rimwe na rimwe iyo umuntu utamwubahiye imyemerere ye bitera ikibazo ku buryo aba yumva ko wamwinjiriye mu buzima bwe ntavogerwa.

Ibi bimeze nk’ibiherutse kuba mu Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba aho umwe mu bayobozi w’umusigiti aherutse kwica ingurube bivugwa ko yari iriho igana mu musigiti.

Mu gihugu cya Pakistani naho haravugwa inkuru y’umugabo wishwe bunyamaswa atewe amabuye kuri kino cyumweru gishize taliki ya 13 Gashyantare 2022 nyuma yaho uwo mugabo atwitse igitabo gitagatifu cy’abo mu idini rya Islam, igitabo kizwi nka Coran.

Kwibuka30

Polisi yo mu gace ka Khanewal yavuze ko abagera kuri 80 kuri ubu bari mu maboko ya Polisi bakaba bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uno mugabo.

Polisi ya Pakistan yabwiye ikinyamakuru AP ko uwo mugabo wari waragaragayeho ikibazo cyo mu mutwe akimara gutwika Coran, polisi yahise imuhungisha umujinya wa rubanda washakaga kumwica ariko hagera igihe arabacika maze aza kugwa mu maboko n’ubundi y’abamuhigaga maze bamutera amabuye kugeza ashizemo umwuka.

Umuyobozi w’idini Bwana Tahir Ashrafi yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo byari bizwi ko afite ibibazo byo mu mutwe, ndetse yizeza ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa.

Amakuru akomeza kuvuga ko uwo mugabo yashyinguwe ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 15 Gashyantare.

C'est en Algérie qu'on brûle le plus de Corans ! - AgoraVox le média citoyen

Comments are closed.