Dore abasirikare 2 FARDC ivuga ko ari ab’u Rwanda bafatiwe ku Rugamba

8,027
Kwibuka30
May be an image of 5 people and people standing

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo FARDC cyashyize hanze amazina ndetse n’amafoto y’abasirikare ivuga ko ari aba RDF baraye bafatiwe ku rugamba.

Guhera kuri iki cyumweru taliki ya 27 Werurwe 2022, umutwe wa M23 wongeye kubura umutwe utera teritwari ya Rushuru ndetse yigarurira uduce tubiri twa Chanzu na Runyonyi.

Kuva M23 yagaba icyo gitero, Leta ya DRC mu ijwi ry’umuvugizi wa gisirikare muri teritwari ya Rushuru yavuze ko imbaraga za M23 ari nyinshi kandi ko hari amakuru yizewe ko uwo mutwe uri gufashwa na RDF ingabo z’u Rwanda. Ibi general Sylvain Ekenge yongeye kubishimangira kuri uyu wa mbere mu itangazo yashyize hanze, rivuga ko hari abasirikare ba RDF bafatiwe ku rugamba ndetse nabo bakaba biyemerera ko ari Abanyarwanda.

Kwibuka30
No photo description available.

FARDC yongeye ishyira hanze amaforo ndetse n’imyirondoro y’abo basirikare yo ivuga ko ari ab’u Rwanda mu gihe Leta y’u Rwanda yo ivuga ko abo basirikare atari abayo ndetse ko ayo mazina atari mu mazina y’abasirikare ba RDF.

U Rwanda rwavuze ko ayo mazina yavuzwe mu itangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yigeze kuvugwaho mu nama yahuje inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022. Bikaba bitumvikana uburyo abasirikare bavugwa na DRC ngo barafashwe tariki 28 Werurwe 2022 hashize ukwezi iyo nama ibaye.

May be an image of 2 people and people standing

Comments are closed.