BARRY ALLEN BENSHI BITA THE FLASH YAFUNZWE

7,855
Kwibuka30

Uyu mugabo uzwi ku izina rya the flash kubera iyi film yakinnye yamugize icyamamare byatangajweko yafunzwe afatiwe mu kabari muri leta yab Hawaii

Kwibuka30

Nkuko Police yo muri ako gace yabitangaje Ezra Mathew Miller uzwi ku izina rya the flash yafatiwe mu kabari ko muri Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Nk’uko abapolisi babitangaza, Miller w’imyaka 29 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutoteza n’imyitwarire idahwitse nyuma y’uko abapolisi bahamagariwe mu kabari ahagana mu ma saa 11h30 z’ijoro ku cyumweru tariki 27 Werurwe.

Ishami rya polisi rya Hawaii n’ushinzwe kumutunganyiriza amafoto, nibo babitangaje ku mbuga zabo za Facebook. Nkuko iyi nyandiko ibivuga, uyu mukinnyi ngo yasanzwe arimo kwendereza  mukobwa w’imyaka 23 uririmba karaoke. Amakuru avuga ko yagerageje kumwambura mikoro yavugiragamo. Nyuma yo kubwirwa gutuza na nyir’inzu, bigaragara ko yananiwe kubyemera, amaherezo yaje gufatwa arekurwa nyuma yo kwishyura ingwate y’amadolari 500.

Ntabwo aribwo bwa mbere Miller yisanze hagati nk’ururimi kuko muri 2020, amashusho ye agaragara aniga umufana wumugore mu gihugu cya Iceland yagiye ahagaragara. Abazi uyu mugabo bazi ko akunda kugira umujinya w’umuranduranzuzi ku kantu gato kamubangamiye.

Comments are closed.