FARDC irashinja Leta y’u Rwanda gufasha M23 gutera muri Congo

6,492
Kwibuka30
Digitalcongo.net | Contrôle par les FARDC de la base stratégique des ADF de  Mayangose à Beni au Nord-Kivu

Igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo kirashinja igisirikare cy’u Rwanda kuba aricyo kiri gufasha umutwe wa M23 mu bitero uwo mutwe ukomeje kugaba ku duce tumwe tumwe twa Congo.

Kuri iki cyumweru taliki ya 27 Werurwe 2022 nibwo umutwe wa M23 wagabye igitero simusiga ku birindiro by’ingabo za FARDC mu gace ka Rushuro, bikavuga ko ibyo bitero bigikomeje kugeza kuri uyu munota turi grtangariza iyi nkuru, ibyo bitero byatumye umutwe wa M23 ufata uduce twa Chanzu na Runyonyi btuma abaturage benshi bahungira mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’icyo gitero, igisirikare cya FARDC cyatangaje ko gifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko M23 iri gufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda RDF, ndetse FARDC ikaba yatangaje ko hari abasirikare bafatiwe ku rugamba bivugiye ko bari mu gisirikare cy’u Rwanda RDF.

General Sylvain Ekenge uvugira igisirikare cya FARDC muri ako gace yavuze ko hafashwe bamwe mu basirikare bavuga ko ari aba RDF bakaba babarizwa muri bataillon ya 65 ikorera i Kibungo.

May be an image of 2 people and people standing

Aba nibo basirikare ba RDF bivugwa ko FARDC yatiye ku rugamba

Kwibuka30

Nk’uko umuvugizi wa gisirikare yabivuze, yavuze ko aba basirikare ari uwitwa Adjudent Habyarimana J.Pierre na Soldat Uwajeneza bose bakaba babarizwa muri bataillon ya 65 ikorera i Kibungo

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego bya FARDC

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Rigakomeza rivuga ko itangazo ry’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bivuga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe, ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse kidafite ishingiro.

Rikomeza rivuga ko RDF nta basirikare ifite bafite amazina yatangajwe muri iryo tangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Byongeye kandi ngo ayo mazina yavuzwe mu itangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo yigeze kuvugwaho mu nama yahuje inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022. Bikaba bitumvikana uburyo abasirikare bavugwa na DRC ngo barafashwe tariki 28 Werurwe 2022 hashize ukwezi iyo nama ibaye.

U Rwanda rwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ndetse n’itsinda rishinzwe iperereza rwa gisirikare (JIT) gukurikirana ibi birego by’ibinyoma bishinjwa RDF.

Comments are closed.