Dore amwe mu mafoto y’ibibumbano azwi cyane n’amasura nyayo kuva kuri Hadrian kugera kuri Da Vinci.
N’ubwo gusubira mu bihe bidashoboka, ariko iterambere ry’ubuhanzi rikomeza kudushyirira hanze amasura ya bimwe mu bibumbano by’abantu ba era bafite amateka atangaje.
Bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi, bagerageza gukora amafoto bakoresheje ubuhanga bwabo, bakanifashihsha ibibumbano bihari kugira ngo babashe gushushanya amasura y’abo bantu. Kubw’akazi keza bakoze rero, kugeza ubu tumaze kumenya amasura ya bamwe mu bantu bakomeye babayeho ku isi.
UMWAMI W’ABAMI HADRIAN
Hadrian yavutse mu mwaka wa 76 nyuma y’ivuka rya Yezu, akaba yarubakishije urukuta rw’agatangaza mu gihe cye rwari mu hazwi uyu munsi nk’Ubwongereza na Ecosse. N’ubwo rutagihari, ariko ni kimwe mu bikiri mu mateka, kandi byibukirwaho Hadrian
NAPOLEON
Uyu ntazibagirana mu mateka y’isi kuko ku ngoma ye, yari yarigaruriye igice kinini cy’uburayi, akaba yaragiye anandika inkuru nyinshi z’urukundo, akanakora byinshi byaje gutuma bwami bw’abami bw’Ubufaransa buba ntayegayezwa. Hakozwe amafoto ye abiri, hashingiwe ku kuntu agaragara ku ifoto yakozwe mu myaka myinshi ishize, ndetse haza no kugenderwa ku kibumbano cye.
MARIE ANTOINETTE
Umuntu wese ubajijwe kuri uyu wari umugore w’umwami Ludoviko wa 16(Louis xvi) twavuze haruguru, asobanura ukuntu yari inzozi mbi ku bafaransa. We n’umugabo we biciwe rimwe mu gihe cy’impinduramatwara y’icyo gihugu. Kubw’amahirwe, habonetse ishusho yakozwe nyuma y’urupfu rwe igaragaza isura ye, bityo gukora ifoto yayo biroroha.
CLEOPATRA VII
Uyu ni umwe mu bamikazi bazwi cyane babayeho mu mateka y’isi. Yabaye umwamikazi w’ubwami bwa Misiri, akaba yari azwiho kugira ubwiza butangaje, aho bivugwa ko yamaraga amasaha yinitse uruhu rwe mu mata kugira ngo rugumane itoto.
MARCUS AURELIUS
Ni umwe mu bami b’abami bakomeye bayoboye ubwami bw’abami bwa Roma hagati y’umwaka w’161 na 180 nyuma ya Yezu. yari kandi muhanga mu bya filozofiya, akaba yibukwa kuko yabashije kwagura imbago za Roma. Bivugwa ko yayoboraga abari hagati ya miliyoni 70-80
WILLIAM SHAKESPEARE
Bivugwa ko uyu yaba ariwe mwanditsi w’ibitabo w’ibihe byose. Usibye ibyo kandi, yari n’umushushanyi mwiza cyane wabayeho. Imivugo n’ibitabo yanditse byakoeje kugenda bihererekanywa ku isi hose ari nako bihindurirwa ururimi, kuburyo na nyuma y’urupfu rwe, bakomeje guhererekanya inkuru ze nan’ubu.
UMWAMIKAZI NZINGA
Mu myaka y’1800 nibwo hasohotse ishushi y’uyu mwamikazi, iza no guherwaho kugira ngo ifoto ye ishyirwe ahagaragara. Nzinga Ana de Sousa Mbande yayoboye igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Afurika mu bwami bwa Ndongo na Matamba ubu hakaba ari muri Angola. Ntazigera ava mu mitwe y’abanyamateka dore ko n’abakivuka bazamwiga kuko ari mu bakoze uko bashoboye bakarwanya abakoroni, ndetse akemera no kurwanira abaturage be.
ALEXANDRE
Azwi cyane nka Alexandre w’igitangaza (Alexandre le Grand). Hari inyandiko nyinshi zasohotse zivuga ku miterere ye, bituma uwamushushanyije yaba ataribeshye, ndetse haza no kwifashishwa ikibumbano cye. Ni umwe mu bayoboye Ubwami bwa Macedoniya afite imyaka 13 gusa, nyamara ntibyabujije ko yabwaguye, bugakomera kuburyo ntamwanzi wabuvogera.
ARISTOTLE
Afatwa nk’umwe mu bahanga isi yagize mu mateka yayo kuko yari umunya filozofiya uhambaye, akaba yaragiraga ibitekerezo bihambaye byanifashishijwe mu kuvugurura isi ya none.
BEETHOVEN
Benshi baracyibaza impamvu nta ndirimbo zizwi nka clasiic music zigikorwa, iziheruka zikba zirimo n’izakozwe na Beethoven ,ikigaragaza ubuhanga yari afite muri ibi. Igishushanyo cye cyari cyakozwe mbere ubwo yari atagishobora kuvuga nicyo cyashingiweho.
Mozart
Undi mwanditsi w’indirimbo ukomeye wabayeho ni uyu, ufite indirimbo nyinshi ubu ziririmwa mu birori bikomeye dore ko nazo ubwazo kuziririmba bisaba ubuhanga buhanitse, nawe ifoto ye yagiye ahagaragara.
MONA LISA
Lisa Gherardini Yniyo mazina ye, akaba yariswe Mona Lisa na Da vinci, umwe mu bashushanyi beza babayeho ku isi. Yavukiye muri Maggio muri repuburika ya Florence mu mwaka w’1479, aza kwitaba Imana mu 1542.
LEONALDO DA VINCI
Iyo tuvuze abahanzi b’abahanga babayeho tugasiga iri zina, twaba twirengagije bikomeye kuko hari ibishushanyo byinshi birimo n’ibyo dutunze mu rugo, byiganwe hagendewe ku byakozwe na Da Vinci, harimo nn Mona Lisa twagarutseho.
Comments are closed.