Cyuma Hassan yavuze ko akarengane amazemo imyaka 3 kamuteye kutabona neza

1,531
Kwibuka30

Bwana Cyuma Hassan yongeye kugaragara imbere y’urukiko asaba ko urubanza rwe rusubikwa kuko atabonye uko asoma dosiye ye anakomoza ku karengane amazemo imyaka itatu muri gereza.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Mutarama 2023, Bwana Cyuma Hassan yongeye kugaragara imbere y’umucamanza aho yari yaje kuburana ku bujurire bw’igifungo cy’imyaka irindwi urukiko rwamukatiye.

Cyuma Hassan yasabye umucamanza kumuha igihe akabanza gusoma neza ibikubiye muri dosiye ye kuko atigeze abona umwanya wo kuyisoma bihagije, kandi ko atari azi aho bamujyanye ahubwo yisanze ari mu rukiko.

Kwibuka30

Cyuma yongeyeho ko ko uretse gufatirwa inyandiko zigaragaza amakuru kuri dosiye ye, anafungiwe ahantu hatandukanye n’ahabandi, kandi ngo akorerwa iyicarubozo ku buryo ubu ngubu atakireba neza ndetse n’amatwi ye akaba atacyumva neza nka mbere.

Umucamanza yamubwiye ko akwiye kugaruka ku kiburanwa kuko hari ibyo adafiteho ububasha ariko amubwira ko amakuru yatanze y’uko afashwe muri gereza, Ubushinjacyaha bwari bukwiye kuyaheraho bushaka ayisumbuyeho.

Me Gatera Gashabana na Jean Bosco Ntirenganya bunganira Cyuma bavuze ko bitoroshye kunganira umukiliya wabo uyu munsi kuko atahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose zigize ikirego kuko ngo bazimwoherereje abakozi ba gereza bakazifatira ntizimugereho.

Basabye umucamanza kugira icyo akora ngo uburyo umukiliya wabo afunzemo buhinduke, umucamanza ababwira ko inshingano ze zigarukira ku kuburanisha ikirego cyatanzwe.

Umushinjacyaha, yavuze ko umuntu atakubitwa ngo bibe aho nta kirego cyatanzwe. Yagaragaje ko urubanza ruri kuba ari bo bareze bityo ko batababuranishwa ku ngufu mu gihe baba badashaka kuburana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.