Dore ibihembo bihebuje Miss Rwanda 2021 yagenewe mu gihe cy’umwaka.

7,267

Ingabire Grace w’imyaka 25 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yagenewe ibihembo bihebuje, hari n’ibyo azakomeza guhabwa mu gihe cy’umwaka. 

Ku isaha ya saa tanu n’iminota hafi 50′  ni bwo Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021. Uyu mukowa wari wambaye nomero 7 yarangirije amashuri muri Kaminuza ya Bates iherereye mugace ka Manes mui Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28].

Yasimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Urugendo rwo kumutoranya rwatangiriye ku bakobwa 413 batoranyijwemo abahagararira Intara 37 na bo batoranyijwemo 20 bari bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero. 

Abo 20 bakuwemo 10, na bo baza gutoranywamo batatu ari na bo bavuyemo Miss Rwanda 2021.

Dore ibihembo yahawe n’ibyo azakomeza guhabwa mu gihe cy’umwaka wose

Ingabire Grace yahawe ibihembo birimo imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800,000 ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization, ku buryo umwaka azamarana ikamba uzasoza ahembwe miliyoni icyenda n’ibihumbi 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi bihembo birimo buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahayibwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwe na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango we batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, kurya no kunywa mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

Comments are closed.