Polisi yataye muri yombi abantu 7 bacuruzaga magendo utwuma dupima SIDA na covid-19.

7,143
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho gucuruza mu buryo butemewe ibikoresho bipima Covid-19, virusi itera SIDA n’imiti itandukanye.

Kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, nibwo herekanywe aba bantu barimo n’abakoraga mu Bitaro birimo iby’Akarere ka Gasabo, muri za Farumasi no mu bubiko bw’imiti.

Aba bantu bakekwaho gucuruza ibikoresho bipima Covid-19 na SIDA ndetse n’imiti itandukanye irimo iyifashishwa mu kuringaniza imbyaro.

Umwe mu batawe muri yombi, yavuze ko iyi miti yayihabwaga n’abaganga cyangwa abakora mu bubiko bw’imiti n’abandi bakora kwa muganga.

Kwibuka30

Yagize ati “ Ncuruza imiti mu buryo butemewe, bwa magendu. Ni imiti yo kwa muganga bakunze gukoresha muri laboratwari cyangwa mu bindi bisanzwe, iyo miti nyibona nyihawe na bamwe mu baganga n’abakora muri laboratwari nkayitanga mu mavuriro yigenga.”

Yavuze ko nk’akuma gapima virusi itera SIDA iyo akaguze amafaranga ibihumbi 8, akagurisha ibihumbi 10 Frw.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko bibabaje kuba hari abagicuruza ibikoresho byo kwa muganga mu buryo bwa magendu.

Ati “Uko mubibona ni ibikoresho n’imiti ivanwa mu mavuriro ya Leta bakajya kuyicuruza mu bigenga kandi bigakorwa n’abantu batize ubuganga, bivuze ko nta buziranenge biba bifite, mbese bagamije inyungu zabo gusa ntabwo ari ukuvura Abanyarwanda.”

Yakomeje asaba abantu bose barimo abashinzwe umutekano, abaturage n’abandi kwamagana ibi bikorwa kuko byangiza ubuzima.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.