Hasigaye amasaha make hakamenyekana MissRwanda2021

4,989
Kwibuka30

Kuri uyu mugoroba wo ku wa 20 werurwe 2021, haraza kumenyekana uwambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2021, mu bakobwa 20 bageze kuri ’finale’.

Hararara hamenyekanye uweguukana ikamba rya Nyampinga w

Abiyandikishije muri iryo rushanwa bari 413 bitandukanye n’uko indi myaka byagiye bigenda, kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, abo bakobwa bifataga amashusho bavuga bagasubiza n’ibibazo babajijwe kuri murandasi.

Muri bo 37 ni bo batoranijwe bakomeza mu cyiciro cya mbere’ pre-selection’, harimo abahagarariye Intara zose zo mu Rwanda.

Tariki 3 Werurwe 2021 nibwo bahuriye mu mwiherero hakaza gutorwamo 20, ari nabo bakomeje umwiherero.

Uri bwegukane ikamba rya Miss Rwanda 2021 hamwe n’abaza gutsindira amakamba atandukanye barahabwa ibihembo n’izindi nyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma ayo marushanwa aha icyizere abakobwa benshi bashoboka.

Kwibuka30

Mu mpinduka zabaye uyu mwaka, imyaka yemewe isabwa uwitabira yarongerewe iva kuri 24 igera kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu kigero cyiza cy’umubiri (BMI).

Mu makamba ari butangwe usibye Miss n’ibisonga, hari Miss innovation ari we uwatanze umushinga uhiga indi uri buhembwe na Bank of Kigali, Miss Talent wagaragaje impano ihebuje, Miss popularity wakunzwe kurusha abandi, Miss Photogenic uzi kwifotoza kurusha abandi, Miss Heritage wahize abandi mu kugaragaza umuco nyarwanda na Miss congeniality wabanye neza n’abandi.

Ibyo birori birabera mu Ntare Arena Rusororo, bice kuri television ya KC2, abarebera kuri YouTube barishyura 3$ angana na 2,850Frw kuko nta bantu bari buze kuba bari aho bibera.

Uretse abasuye ba Nyampinga babigisha ibijyanye n’umuco, umutekano, ishoramari, uko imishinga itegurwa igashyirwa mu bikorwa kugera ku buzima bw’imyororokere. Abo bakobwa kandi biga uko bagomba kwiyerekana imbere y’abantu mu myambaro itandukanye n’uburyo basubiza.

Mu bamenyekanye cyane harimo Marie Paul Kayirebwa ufite numero ya 13 uri mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka Ikinyafu ya Bruce Melodie, abenshi bagiye bagaruka ku buryo agaragara mu ndirimbo.

Akaliza Amanda ufite numero 1 ufite tatouage ku kuboko, ibintu bitari bimenyerewe ku bakobwa bahatana muri Miss rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.