Maryanne Trump Mushiki wa Donald Trump arashinja musaza we uburyarya n’ubugome

9,266
Kwibuka30
Donald Trump na mushiki we Maryanne Trump Barry

Mushiki wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko musaza we ari umubeshyi “utagira amahame agenderaho”, nkuko amajwi yafashwe mu ibanga abihishura.

Ayo magambo akaze ya Maryanne Trump Barry wahoze ari umucamanza wa leta, yafashwe na mwisengeneza we Mary Trump watangaje igitabo mu kwezi gushize kinenga bikomeye Perezida Trump.

Madamu Barry yumvikana agira ati: “Ubutumwa bwe bwo kuri Twitter bwo gatsindwa, no kubeshya, Mana yanjye. Ni uburyarya n’ubugome”.

Kwibuka30

Mary Trump yavuze ko yafashe amajwi ya nyirasenge nka gihamya yo kwirinda ko hagira umurega mu nkiko.

Bwana Trump yasubije kuri ibi bishya byahishuwe abinyujije mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House agira ati:

“Buri munsi, ni ikindi kintu, ni nde ubyitayeho”.

Iby’aya majwi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Washington Post, nyuma yaho ibiro ntaramakuru Associated Press nabyo birayatangaza biyacyesha icyo kinyamakuru.

Donald Trump na mushiki we Maryanne Trump Barry
Leave A Reply

Your email address will not be published.