DORE IBYATUMYE PERESIDA WA GICUMBI F.C

9,453

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki 28 Gasyantare nibwo perezida wa Gicumbi F.C yeguye ku nshingano ze zo kuba perezida w’iyi kipe nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu sports byatewe n’iki?

Ikipe ya Gicumbi F.c ni imwe mu makipe avugwamo amikoro adahagije ndetse bakaba aribo bashobora kuba bakoresha ingengo y’imari nke ugereranyije n’andi makipe bakinana mu cyiciro cya mbere kuko amakuru aturuka ku bakurikiraa iyi kipe avuga ko ku mwaka bakoresha ingengo y’imari ya miriyoni mirongo itanu(50000000frw) ku mwaka kandi byibura isabwa miliyoni ijana ugereranyije n’ibisabwa birimo kugura abakinnyi, ibikoresho bazakenera ndetse n’ibindi, perezida kaba yagaragaje ko byari imbogamizi kuko ingengo y’imari yari nke nk’uko bigaragara muri iyi baruwa:

May be an image of text that says 'URAYENEZAJ John Tel: 0788313868 Kuwa 28/02/2022 Bwana Muyobozi Akee ka Gicumbi Impamvu: Guhagarika inshingano ari mfite muri Gicumbi F.C Bwana Mbandikiye iyi barwa mpagarika inshingano zo uyobora ikipe kubera ikibazo cy ubushobozi ikipe ihabwa mbona butatuma itanga umusaruro nkuko mbyifuza. Nzakomeza gutanga umusanzu wanjye muri sport kandi nzayiba hafi nk umukunzi wayo. ohnURAYENEZA President Gicumbi F.C Bimenyeshejwe: Ferwafa Abagize comite Nyobozi y'ikipe'

Ku cyumweru tariki 27 Gashyantare ubwo Kiyovu Sports yatsindaga iyi kipe ibitego bitandatu, andi makuru dukesha radio 10 avuga ko muri groupe abafana b’iyi kipe bahuriramo bavuze ko impamvu Gicumbi iri kwitwara nabi aruko abayobozi b’iyi kipe atari abanyagicumbi ibintu byababaje cyane perezida w’iyi kipe.

Bivugwa kandi ko komite yose yagombaga kwegurira rimwe maze perezida akabaca mu rihumye akegura ku mpamvu yagaragaje haruguru, gusa uyu munsi haeganyijwe inama igomba guhuza ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse na komite y’abasigaye hakaba hagomba gufatirwamo ibyemezo bitandukanye dore ko badacunze neza bamanuka.

Comments are closed.