Perezida Buhari yababajwe n’ivangura ryakorewe abirabura muri Ukraine

8,097
Kwibuka30
President Buhari approves the Nigeria Startup Bill to be moved to NASS |  TechCabal

Perezida wa Nigeriya BUHARI yavuze ko yababajwe n’ivangura abasirikare ba Ukraine bakoreye abirabura ubwo nabo bashakaga guhungana n’abandi banya Ukraine kubera ibitero by’Uburusiya.

Perezida Muhamadu Buhari uyobora igihugu gituwe kuruta ikindi icyo aricyo cyose ku mugabane wa Afrika yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ivangura abasirikare ba Ukraine bakoreye Abanyafrika b’uruhu rw’umukara ubwo nabo bashakaga guhunga bava mu gihugu cya Ukraine gikomeje kuraswaho ibisasu biremerey n’ingabo za Perezida Putin Vladmir wa Russia.

Ni amafoto yakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza umusurikare w’umunya-Ukraine ahirika umugore w’umwirabura amubuza kwinjira mu modoka ubwo bahungishaga abandi baturage mu gihugu cya Pologne.

Kwibuka30

Perezida BUHARI abinyujije kuri twitter ya perezidansi yavuze ko hari Abanyanijeriya bahutajwe n’abasirikare ba Ukraine ubwo nabo bashakaga guhunga berekeza muri Polonye, yagize ati:”Hari abana b’abanyeshuri bagiye kwiga muri Ukraine, twababajwe no kubona bahirikwa, bakangirwa kwinjira mu modoka ngo babise abazungu abe aribo bahunga, birababaje kubona nabo ubwabo badaha agaciro ubuzima bw’undi muri kino kinyejana”

Yakomeje avuga ko atari Abanya-Nigeriya gusa, ko ahubwo abantu b’uruhu rwirabura bakomeje kugirirwa ivangura mu bijyanye no gutega berekeza mu bindi bihugu bituriye Ukraine.

Buhari yavuze ko abantu bose bari guhunga bafite uburenganzira bungana, ko ntawaremewe kwicwa n’amasasu kuko bose bava amaraso, yagize ati:”abari guhunga bose bafite uburenganzira bungana, utanze undi mu modoka ntagomba gusohorwamo kuko ngo ari umwirabura”

Kuva ingabo za Putin zatangira kwerekeza mu murwa mukuru w’igihugu cya Ukraine, abantu benshi batangiye guhunga berekeza mu bihugu bituranye na Ukraine, ariko benshi bari kwerekeza muri Pologne na Bulgariya.

Comments are closed.