Dore igihe bisaba kugira ngo utangire kwizera kuzatungwa na TikTok

358
RPF

Nyuma y’igihe runaka, imikoreshereze yawe ya TikTok ishobora kukubwira niba igihe kizagera ukazatungwa nayo.

Haba hari igihe muzi abakiri bato bashishkariye gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kuburyo batangira kwizera gutungwa nazo kurusha muri iyi minsi? Igisubizo kuri benshi cyaba Oya.

Nibyo koko, muri iyi si ya none abakiri bato bakora iyo bwabaga kugira ngo bakurikirwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo na TikTok. Dore icyo abazikoresha zikaba zaratangiye kubatunga bavuga ku bisabwa kugira ngo umuntu amenye ko noneho yatungwa nayo:

Ubusanzwe 4% by’abakoresha uru rubuga nibo binjiza hejuru y’ibihumbi ijana by’amadorali. Bivuze ko abenshi binjiza munsi y’ayo. Kuba ushobora kugira ibyo ushyira kuri TikTok, umubare w’ababireba ukiyongeraho abandi buri gihe, arinako abagukurikira biyongera, Ngo byakabaye intambwe idasubira inyuma yo gukomeza gushaka icyo wakomeza guha abagukurikira, byaba ibiganiro bikorwa imbona nkuboe ibizwi nka Live shows, dore ko nabyo burya byongera abagukurikira, ndetse no guhozaho ushyiraho amafoto n’;amashusho atuma buri munsi abagukurikira bashobora gusura konti yawe ya TikTok.

Abahanga mu mu gukoresha uru rubuga bakarubyaza amafaranga bavuga ko nyuma y’umwaka umwe ukora ibi, umubare w’abagukurikira uba wikubye, kuburyo n’abandi bakora nk’ibyo ukora noneho bifuza ko muhura nabo, mukagira indi mishinga mukorana, ibikunze kugaragara ku bazwi cyane nka noel, Zamzam n’abandi, nk’uko byagenze ku mwana muto cyane w’umugande uzwi nka Rango Tenge Tenge.

Leave A Reply

Your email address will not be published.