Dore imwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yaraye ibaye

128
kwibuka31

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, muri village Urugwiro haraye habereye inama y’abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itari mike, ndetse bamwe bahabwa imyanya, abandi bazamurwa mu ntera.

Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza. 

Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano u Rwanda rutahwemye kugaragaza, kugarura amahoro n’umutekano mu Karere kIbiyaga Bigari, no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’Akarere. 

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa aya Masezerano, kandi rutegereje ibizava mu biganiro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar, ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). 

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyagezweho n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu mpinduka mu iterambere ry’ubukungu. 

Uru rwego rwagaragayemo izamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro, ishoramari n’ivumburwa ry’arnabuye y’agaciro mashya afite ubuziranenge buhanitse. 

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega cyltera_rnbere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kubaka Ikigo cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’indege, yashyiriweho umukono i Vienna muri Austria. 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ryo kutishyura umusoro n’inyerezwa ry’umusoro, yashyiriweho umukono i Abuja muri Nigeriya. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Lt Gen (Rtd) Peter Kakowou Lavahun ahagararira Sierra Leone mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, afite icyicaro i Nairobi. 

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira: 

I. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane  

• Amb. Vincent Karega, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi y’Abaturage ya Alijeriya 

• Bwana Innocent Muhizi, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore. 

II. Umutwe w’Abadepite  

• Madamu Alphonsine Mirembe, Umunyamabanga Mukuru 

III. Ministeri y’Ubuzima 

• Dr. Muhammed Semakula, Umunyamabanga Uhoraho 

• Madamu Sophie Nzabananimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange 

IV. Minisiteri y’lbikorwa Remezo  

• Madamu Gisèle Umuhumuza, Umunyamabanga Uhoraho 

• Bwana Canoth Manishimwe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange 

V. Ministeri  y’Ibidukikije

• Bwana Fidele Bingwa, Umunyamabanga Uhoraho 

VI. Minisiteri ya Siporo  

• Madamu Candy Basomingera, Umunyamabanga Uhoraho 

VII. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi  

• Bwana Aristarque Ngoga, Umunyamabanga Uhoraho 

VIII. Ubushinjacyaha Bukuru  

• Bwana Prudence Biraboneye, Umunyamabanga Mukuru 

IX. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu  

• Amb. Jeanine Kambanda, Umunyamabanga Mukuru X. Ikigo Gishinzwe Amazi 

• Dr. Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru 

XI. Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali 

• Madamu Hortense Mudenge, Umuyobozi Mukuru 

XII. Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare  

• Madamu Valerie Nyirahabineza, Perezida wa Komisiyo 

• Maj Gen. (Rtd) Jacques Nziza, Visi Perezida wa Komisiyo 

• Madamu Dancille Nyirarugero, Ugize Inama y’Abakomiseri 

• Madamu Jacqueline Muhongayire, Ugize Inama y’Abakomiseri 

• Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi, Ugize Inama y’Abakomiseri 

XIII. Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’amategeko  

• Madamu Claudine Dushimimana, Perezida wa Komisiyo 

• Bwana Andre Bucyana, Umunyamabanga Mukuru 

XIV. Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi  

• Bwana Antoine Sebera, Umuyobozi Mukuru 

• Bwana Roger Mizero, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga 

• Bwana Innocent Asiimwe Mudenge, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ingamba 

XV. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda 

• Bwana Claude Mwizerwa, Umuyobozi Mukuru wungirije 

XVI. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative  

• Bwana Francis Kamanzi, Umuyobozi Mukuru 

XVII. Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda 

• Bwana Sheja ValHere, Umuyobozi ushinzwe ingamba n’itumanaho 

XVIII. Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama 

• Madamu Maeva Seka Haguma, Umuyobozi Mukuru wungirije 

XIX. Umujyi wa Kigali  

• Bwana Gabriel Nduwayezu, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga 

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Nyakanga 2025. 

Dr. Edouard Ngirente 

Minisitiri w’Intebe

Comments are closed.