Dr Christopher yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko ari ibihimbano gusa.

6,121
RIB yasatse urugo rwa Dr Kayumba Christopher, abakozi be bahatwa ibibazo •  IBICU
Dr Kayumba Christopher yitabye urukiko ahakana ibyaha byose ashinjwa n’ubushinjacyaha avuga ko ari ibihimbano bigamije kumwangisha rubanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Nzeli urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomeye ibirego ubushinjacyaha buregamo Dr KAYUMBA Christopher umaze gihe ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera gukekwaho ibyaha birimo ibyo gusambanya abagore ku gahato.

Ubwo yahabwaga ijambo, Dr Christopher KAYUMBA yahakanye ibuaha byose ashinjwa n’ubushinjacyaha avuga ko byose ari ibihimbano bigamije kumwanduriza isura no kumwangisha rubanda.

Dr KAYUMBA yavuze ko ibyo aregwa byose bishingiye ku mpamvu za politiki, ndetse akavuga ko ibyo byose abishinjwa kubera ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yashinze.

Yavuze ko ikirego cya mbere cyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2021 nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko ashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibihamya kandi bifatika bigaragaza ko Dr KAYUMBA Christopher yasambanije ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga mu mwaka wa 2014, ndetse ubushinjacyaha bukaba buvuga ko uwo mukobwa wakorewe ibyo bikorwa we ubwe yitangiye ubuhamya kandi ko byemezwa n’umuzamu wakoreraga urwo rugo, ubugenzacyaha bwongeye kumusabira ko yakomeza afunzwe mu gihe hagikusanywa ibindi bimenyetso bishimangira ikirego.

Usibye gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo, ubushinjacyaha bwavuze ko hari n’ibindi bimenyetso simusiga bishinja Dr Kayumba kuba yarashatse gusambanya ku gahato umwe mu bakobwa yigishaga ubwo yari akiri umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuli ry’itangazamakuru, uwo mukobwa arongera akavuga mu buhamya bwe yahaye ubushinjacyaha ko afite urutonde rurerure rw’abandi bakobwa Dr KAYUMBA Christopher yasambanije ku gahato.

Comments are closed.