PAC yanenze MINECOFIN imicungire mibi y’imishinga iba igamije iterambere
Ministere y’imali n’igenamigambi mu Rwanda yanenzwe kuba idakurikirana imishinga igamije iterambere.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Nzeri 2021, Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yanenze Minisiteri y’imari n’igenamigambi rya Leta, kuba hari imishinga yananiwe gutangira, nyamara yarasabye inteko ishinga amategeko kuyemeza, ikayemeza ku gihe.
PAC yagaragaje ko uko gutinda gutangira kw’iyo mishinga byateje igihombo cy’imisoro ifite agaciro ka Miliyari 2.9 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ikibazo cya mbere inteko ishinga amategeko yabajije, ni igituma Minisiteri y’imari n’igenamigambi, nka Minisiteri ireba uko inguzanyo zishyurwa, inanirwa gutangiza imishinga iba yaratumye hafatwa izo nguzanyo, kugeza aho Abanyarwanda bisanga mu gihombo.
Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yarabajije ati “ Muza hano mudusaba kwemeza byihuse amasezerano asaba inguzanyo, burya mwe mutiteguye guhita mushyira imishinga mu bikorwa. Mwari muzi ko ibi bitugiraho ingaruka twe ndetse n’abazadukomokaho?”
Abadepite banabajije ukuntu kudashobora gukorana neza hagati y’iyo Minisiteri n’izindi nzego, Guverinoma y’u Rwanda yishyuzwa asaga Miliyoni 270 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri umwe muri iyo mishinga.
Ingabire Marie Ange, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ingengo y’imari muri MINECOFIN, yagerageje gusobanura akamaro ko gufata inguzanyo uko byagenda kose, hanyuma avuga ko ibyo gutinda gutangira iyo mishinga biterwa n’ababa barasinye amasezerano yo kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuba nta biganiro bibaho hagati y’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa iyo mishinga nyuma y’uko amafaranga abonetse.
Abadepite Jean Claude Ntezimana na Christine Bakundufite ndetse na Alice Mutesi, ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, nyuma babaza niba iyo Minisiteri ijya ikora inyigo yo kureba niba imishinga runaka ishoboka, mbere yo kuza imbere yo kuyizana imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ko yemezwa.
Depite Mutesi ati “ Birababaje cyane kumva ibisobanuro nk’ibi. Ni nk’aho musaba amafaranga gusa, ariko mutabanje kwiga uko umushinga uzagekorwa ngo mubanze muwusobanukirwe. Ni ukutamenya gukora igenamigambi cyangwa ni utagira ubumenyi?”
Nteziryayo Stella, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inguzanyo muri Minecofin, yavuze ko bazi neza ko batashobora kumvisha inteko ishinga amategeko ukuntu ibyo bintu bishoboka, kuko bigaragaramo igenamigambi ridasobanutse ndetse no kutagira imikoranire myiza hagati y’inzego.
Kayiranga Fidele, umugenzuzi w’imari ya Leta wungirije ushinzwe, ibijyanye n’igenzura, yavuze ko uko byagenda kose, iyo Guverinoma yishyuye ku mishinga iri munsi ya 0.5% by’ishyirwa mu bikorwa ryayo, kiba ari igihombo.
Depite Muhakwa Valens, umuyobozi wa PAC, yavuze ko inteko itanyuzwe n’ibisobanuro bya MINECOFIN ku bijyanye n’imicungire y’inguzanyo, ikaba yategetse iyo Minisiteri gutunganya ibyo ikwiriye gutunganya.
Comments are closed.