Rwandair yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika gutanga serivisi nziza

4,188
Kwibuka30
Kompanyi Nyarwanda RwandAir ikora ubwikorezi bwo mu Kirere yashyizwe ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afrika mu kugira abakozi batanga serivisi inoze.

RwandAir, kompanyi Nyarwanda ikora ibikorwa by’ubwikorezi mu ngendo zo mu kirere yashyizwe ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afrika yose mu kugira abakozi batanga serivisi nziza kandi zinoze.

RwandAir yashyizwe kuri uwo mwanya wa mbere ndetse inahabwa ibihembo na Skytrax, Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo.

Muri ibyo bihembo, Rwandair yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri haza Ethiopian Airlines, South African Airways, Royal Air Maroc, Kenya Airways, Fastjet, FlySafair, Air Mauritius, Air Seychelles na Mango.

Kwibuka30

Muri ibi bihembo, Kenya Airways nayo yahawe igihembo cyo kuba ariyo kompanyi ya mbere nziza ku mugabane wa Afrika muzitanga serivisi z’ubwikorezi, muri icyo kiciro, Rwandair yaje ku mwanya wa kabiri.

Mu gutanga iki gihembo hagenzurwa serivisi abakozi b’ikigo runaka gikora ubwikorezi mu kirere batanga, haba ku kibuga cy’indege n’imbere mu ndege.

Nyuma yo gukora ubu bugenzuzi iki kigo cyasanze RwandAir aricyo kigo gitanga serivisi nziza aha hantu hombi muri Afurika.

RwandAir ibinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kwegukana iyi myanya yombi.

Iti “Dutewe ishema no kuba twatangajwe nk’ikigo cy’indege gifite abakozi batanga serivisi nziza muri Afurika, serivisi dutanga zihabwa agaciro muri ‘SkyTrax’s World Airline Awards’ ikurikiranira hafi serivisi zihabwa abakiliya mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege. Twagizwe kandi ikigo cy’indege cya kabiri cyiza mu karere.”

Comments are closed.