DR Congo: Inzara n’indwara byishe imfungwa esheshatu muri gereza ya Matadi

8,229

Imfungwa esheshatu zapfiriye muri gereza ya Matadi iri mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera imibereho mibi muri iyi gereza.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bivuga ko imibare y’abapfuye ishobora kuzamuka.

Umuyobozi wungirije wa gereza avuga ko batatu mu bapfuye bari barwaye igituntu. Uburyo imfungwa zifashwemo bivugwa ko atari bwiza bitewe n’ibyo kurya bidahagije.

Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko abafungiye muri iyi gereza barya rimwe ku munsi, kubera ko leta itagenera amafaranga ahagije iyi gereza ya Matadi.

Umuyobozi wungirije wa gereza ya Matadi, Apollonia Longo, yavuze ko batatu mu bapfuye basanganwe indwara y’igituntu bitinze, kandi aba barwayi ngo banze kwivuza.

Comments are closed.