Dr DIANE GASHUMBA wari ministre w’ubuzima nawe amaze kwegura.

9,258
Kwibuka30

Dr GASHUMBA DIANE wari ugiye kumara hafi imyaka ine ayobora ministeri y’ubuzima nawe amaze kwegura ku mirimo ye nyuma yo kugaragarwahog imikorere idahwitse.

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 nibwo ibiro bya ministre w’intebe byasohoye ubutumwa binyuze ku rukuta rwa twitter, ubutumwa buvuga ko ministre w’intebe Dr NGIRENTE Edouard yakiriye ibaruwa yo kwegura kwa DIANE GASHUMBA wahoze ayobora ministeri y’ubuzima mu Rwanda, imirimo yagiyemo guhera mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa kane.

Dr GASHUMBA DIANE yeguye nyuma ya Evode wari umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutabera na Isaac nawe wari umunyabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi. Dr Diane arashinjwa imikorere idahwitse yakunze kugaragara muri ino ministeri. Dr DIANE GASHUMBA yize ubuvuzi rusange (Médecine générale), ni inzobere mu kuvura abana (pédiatre). Mbere yuko aza kuyobora ino ministeri, Madame Dr GASHUMBA yari ministre w’uburinganire, ministeri atamazemo igihe kinini.

Leave A Reply

Your email address will not be published.