Dr Iyamurenye yasezeye kuri bagenzi be muri Sena nyuma yo kubasobanurira uburwayi bwe

5,418

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yaganiriye na bagenzi be ku mwanzuro yafashe wo gusezera ku nshingano ze no muri sena kubera uburwayi bwe.

Dr Iyamuremye yabwiye bagenzi be ko arwaye indwara itandura atashatse gushyira hanze ndetse avuga ko ubwo burwayi butamwemerera gukomeza inshingano yari afite.

Yabwiye Abasenateri ko amaze igihe arwaye indwara itandura ndetse n’izindi ziyuririraho.

Ati “Abanyarwanda bati ujya gukira indwara arayirata ariko murabizi habaho ibanga, ni irya muganga, no kubera icyubahiro umuntu aba afitiye umuryango n’abandi bantu. Nk’umunyapolitiki ntabwo nabahisha ko maze igihe ndwaye indwara itandura ndetse n’izindi ngorane zuririyeho bikaba bituma maze igihe mfite imbogamizi mu mirimo ya buri munsi.”

Dr Iyamurenye yavuze ko abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibya Kanombe bamwitayeho baramuvura, bakaba banakomeje kumuvura.

Ati “Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoye kugira ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda cyangwa ntabasha kurira ariya ma darajya(Escaliers).”

Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye mu nshingano zitandukanye yagiye amuha anashimira Abasenateri bagiye bakorana nawe kugeza uyu munsi.

Senateri Nyirasafari yamushimiye uruhare yagize mu iterambere rya Sena.

Dr Iyamuremye yemerewe guharika burundu izi nshingano zo kuyobora Sena no kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nkuko itegekonshinga ribivuga,Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance niwe wahise afata inshingano zo kuba Perezida wa Sena by’agateganyo.

Comments are closed.