Nyanza: Abikorera bibukijwe ko bagomba kugira uruhare mu gukumira ruswa

5,970
Kwibuka30

Abikorera bo mu karere ka Nyanza bibukijwe ko nabo bagomba kugira uruhare rufatika mu kurwanya ruswa ikomeje gushinga imizi cyane muri urwo rwego.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 9 Ukuboza 2022, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza hakoraniye inama yahuje intumwa ya rubanda Marie Claire Uwumuremyi (ubarizwa mu ihuriro ryo kurwanya ruswa mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda) n’abikorera bo muri ako karere ariko cyane cyane abakorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi mu mujyi w’i Nyanza.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’abikorera bo muri uwo mujyi, madame Marie Claire Uwumuremyi yibikije abikorera bo mu Karere ka Nyanza ko nabo bagomba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no gukumira ruswa bivugwa ko iri kuvuza ubuhuha muri iyi minsi cyane cyane ku ruhando rw’abikorera. Madame Uwumuremyi yibukije ko ruswa itareba gusa inzego za Leta nk’uko benshi bakunze kwibeshya, yagize ati:”Ruswa ntabwo irebwa n’inzego za Leta, namwe mwikorera irabareba, kandi ngira ngo mwarumvise ko muri mu batungwa agatoki muri raporo iherutse gushyirwa hanze vuba aha, rero namwe mugomba kugira uruhare rufatika mu kwirinda no gukumira iki cyaha”

Mu butumwa bwe yasabye abikorera bo muri ako Karere kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo ya buri munsi no mubyo bakora.

Madame Uwumuremyi Marie Claire yabibukije ko nabo hari amategeko n’amabwiriza abareba mu gutanga akazi, yavuze ko abikorera akenshi batanga akazi bagendeye ku cyenewabo, akenshi hatititawe ku bushobozi bw’uwakoze, bityo ko uwo mco ugomba gucika kuko nabo ubwabo bitabungura mu byo bakora.

Kwibuka30

Abikorera bakomeje gutungwa agatoki cyane cyane mu gutanga akazi kuko akenshi badakoresha ibizami, bakitwaza ko imari yashowe ari iyabo, ikintu impuguke mu by’ubukungu n’imicungire y’abakozi Bwana Makanika Severin asanga kiri mu mpamvu zituma byinshi mu bikorwa by’abikorera bidatera imbere cayangwa bihomba.

Raporo iherutse gushyirwa hanze na Transparency International ishami ry’u Rwanda yagaragaje ko ruswa ikomeje gushinga imizi mu bikorera cyane cyane mu gutanga akazi kuko bagaha uwo bashaka bakakima uwo bashaka.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyizeho ingamba zihamye kandi zikomeye mu kurwanya ruswa, ariko kugeza ubu haracyariho inzego zimwe na zimwe zikomeje kugaragaraho ibikorwa bya ruswa nk’uko bikubiye muri yo rapora twavuze haruguru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.