Abasaga 60,000 baje kunamira Papa Benedigito wa XVI

7,120

Ku munsi wa Mbere w’ikiriyo, abasaga 60,000 ni bo bitabiriye umuhango wo kunamira Nyiricyubahiro Papa Benedigito wa XVI witabye Imana ku wa Gatandatu taliki ya 31 Ukuboza 2022 afite imyaka 95.

Urupfu rwe rwaje rukurikira ubutumwa Papa Francis yageneye abatuye Isi yose, abasaba gusabira uwo mukozi w’Imana yasimbuye ku bupapa ahamya ko arembejwe n’uburwayi.

Abitabiriye umuhango wo kunamira Papa Benedigito wa XVI bahuriye kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero, aho abenshi muri bo bafashe umwanya wo kumusezeraho.

Biteganyijwe ko umuhango w’ikiriyo cya Papa Benedigito wa XVI weguye mu mwaka wa 2013 uzakomeza muri iki cyumweru cyose, ahitezwe abantu bari hagati y’ibihumbi 25 na 30.

Amazina ye nyakuri ni Joseph Ratzinger, akaba yaragumye mu ngoro y’Abihayimana ihererereye mu busitani bwa Vatican nyuma yo kwegura no gukomeza ikiruhuko cy’izabukuru.

Ku Cyumweru taliki ya 1 Mutarama 2023, Vatican yatangaje ifoto ya Papa Benedigito aryamishijwe ku gatanda (catafalque) yambaye imyambaro itukura isanzwe yifashishwa mu kunamira Abapapa, ndetse n’ingofero itakishijwe urugori rwa zahabu.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere ni bwo yagejejwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, Kiliziya ya mbere nini kandi imaze igihe kinini kurusha izindi ku Isi, mu rwego rwo guha ikaze abaza kumwunamira.

Biteganyijwe ko Papa Benedigito wa XVI azashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mutarama 2023, nyuma yo gutura igitambo cya Misa yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma.

Papa Benedigito wa XVI wavukiye ahitwa Marktl am Inn, ho muri Bavaria mu Budage mu 1927, akaba yaragiye ku bupapa afite imyaka 78 muri Mata 2005 asimbuye Papa Paulo wa II.  

Leave A Reply

Your email address will not be published.