DRC: Abantu 7 baraye bishwe n’inkongi y’umuriro

6,131
Kwibuka30

Imwe mu nkuru irimo kuvugwa cyane kandi yababaje benshi mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo ni inkongi y’umuriro yishe abantu barindwi mu ijoro rishyira kuwa mbere.

Abantu benshi batangaje ifoto y’umugabo, umugore, n’abana babo batatu bavuga ko bapfiriye muri iyo nkongi ku rugo rwabo muri ‘quartier’ Himbi y’umujyi wa Goma.

Ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru bwatangaje ko abapfiriye muri iyo nkongi ari; Kaninda Joseph, umugore we Astrida wari utwite, abana babo batatu bato, n’umukozi wo mu rugo.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana kugeza ubu, ibinyamakuru byo muri DR Congo bisubiramo umukuru wa ‘quartier’ Himbi avuga ko “ havugwa impamvu nyinshi kandi birashoboka ko ari n’igikorwa cy’ubugome”.

Ababonye iyo nkongi bavuga ko yatangiye nyuma ya saa sita z’ijoro ryo ku cyumweru. Benshi bongeye kunenga ko ubushobozi bw’ubutabazi mu gihe cy’inkongi buri hasi i Goma.

Kwibuka30

Umuvugizi wa guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko iyi nkongi “hari inzu yahinduye ivu”, yongeraho ko iperereza ririmo gukorwa ku cyayiteye.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu muryango, basaba abategetsi gukora iperereza.

Inkongi z’umuriro zihitana abantu si inkuru nshya i Goma, impamvu zirimo umuriro w’amashanyarazi, impanuka za gaze (gas) cyangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ni bimwe mu byagiye bizitera.

Ibinyamakuru muri Congo bivuga ko imibiri yahiye y’abagize umuryango wa Kaninda yavanywe mu nzu yabo kuwa mbere hari umucamanza n’umukuru w’umujyi wa Goma, ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro mbere y’imihango yo kubashyingura iteganyijwe nyuma.

(Raissa Akeza)

Leave A Reply

Your email address will not be published.