Kigali: Agakiriro ka Gisozi kongeye kibasirwa n’inkongi y’umuriro hangirika byinshi

5,441

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Agakiriro ka Gisozi kongeye kibasirwa n’inkongi y’umuriro ku buryo umutungo utari muto wahangirikiye bikomeye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi haravugwa inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ibintu bitari bike byigenjemo ibikorwa by’ububaji bihakorerwa.

Aya makuru y’iyi nkongi y’umuriro yemejwe n’umuyobozi w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Bwana Habumuremyi Egide, uyu muyobozi yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bw’imbaho iherereye mu Mudugudu wa Gasave yakorerwagamo na Koperative APARWA.

Yagize ati:“Ahahiye hakorerwamo ibintu byose bifitanye isano n’imbaho, harimo intebe, utubati, ibitanda, ameza ndetse n’imbaho byakorwagamo”.

Aha hantu hari harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.

Bwana Habumuremyi gitifu w’Akagari agakiriro gaherereyemo avuga ko Polisi yahise yihutira kuzimya iyi nkongi n’ubwo umuriro wakomeje kuba mwinshi cyane, bakaba bakirwana no kuwuzimya.

Manirakiza Bosco uvuga ko byatangiye ahibereye, yavuze ko umuriro wari mwinshi cyane ku buryo n’ingo z’abaturage zari zigiye gufatwa.

Nadege ufitemo ibikorwa, mu marira menshi yagize ati:”Ni ibibazo, ubanza ari satani, uno muriro ntitwamenye waturutse, mu kanya gato twabonye hagurumana ku buryo tutabonye uko dusohokana ibintu, nta kundi, ni Imana gusa

Kugeza ubu ntuharatangazwa ibyangirikiye muri iyo nkongi, cyangwa se icyaba cyayiteye, gusa hari abemeza ko umutungo utari muke wahatikiriye.

Si ubwa mbere kano gace kibasirwa n’inkongi y’umuriro, gusa hakomeje kwibazwa igitera iyi nkongi, cyangwa se niba abakorera muri aka gakiriro baba baributse gushinganisha imari yabo mu bigo bitandukanye bitanga ubwishingizi ku nkongi y’umuriro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.