DRC: Batandatu bahamijwe icyaha cyo kwica uwari ambasaderi w’Ubutaliyani bakatiwe

5,625

Abagabo batandatu bahamijwe icyaha cyo kwica uwahoze ari ambasaderi w’Ubutaliyani muri DRC bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Gatanu rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batandatu bahamijwe kwica uwari ambasaderi w’u Butaliyani muri iki gihugu, Luca Attanasio mu 2021.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye aba bagabo igihano cy’urupfu, buvuga ko ari itsinda ry’abanyabyaha.

Luca Attanasio yari mu bantu batatu barashwe barapfa kuwa 22 Gashyantare 2021 ubwo imodoka z’Umuryango w’Abibumbye zagwaga mu gico cy’abagizi ba nabi mu Burasirazuba bwa RDC.

Abandi bapfuye ni umushoferi Mustapha Milambo n’umupolisi w’Umutaliyani Vittorio Lacovacci.

Abanyamategeko bunganira aba bagabo uko ari batandatu, bavuze ko bafite uburenganzira bwo kujuririra iki gihano bahawe.

Batanu muri aba batandatu bafungiwe muri gereza ya Kinshasa mu gihe undi umwe yatorotse akaba atarafatwa.

Urukiko kandi rwageneye u Butaliyani impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amadolari.

Comments are closed.