DRC: Batatu bahasize ubuzima ubwo bavogeraga imodoka za Monusco

4,130

Abaturage batatu bapfuye mu gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU kuwa kabiri nimugoroba ahitwa Munigi mu birometero birindwi gusa mu majyaruguru uvuye i Goma.

Ingabo za MONUSCO zatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja “bashyize amabuye manini”mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka “bazisahura” abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, “muri uko gushyamirana” hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri. Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DRC ari ryo “rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje”.

(Src:BBC)

Comments are closed.