Urubanza rwa Kabuga ushinjwa kuba ku bwonko bwa jenoside yakorewe abatutsi ruratangira none

8,270

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, ruratangira uyu munsi n’ejo kuwa gatanu nyuma y’imyaka ibiri afatiwe mu Bufaransa.

Kabuga ni umwe mu bantu bamaze imyaka myinshi, igera kuri 25, bahigwa n’ubucamanza mpuzamahanga ngo baburanishwe.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside, ibi aregwa we yabyise “ibinyoma”.  

Urugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ruteganya ko kubera “impamvu z’amagara, n’inama z’abaganga” urubanza rwa Kabuga, w’imyaka 86, ruzajya ruba amasaha abiri ku munsi gatatu mu cyumweru (kuwa kabiri, kuwa gatatu, no kuwa kane). 

Urubanza ruratangira uyu munsi saa yine z’igitondo ku isaha yo ku rukiko i La Haye mu Buholandi ari nayo y’i Mukarange ya Gicumbi (mu cyahoze ari Byumba) mu Rwanda, aho Kabuga yavukiye. 

None kuwa kane n’ejo kuwa gatanu mu rukiko harumvwa amagambo afungura urubanza. 

Uyu ni umwanya uhabwa impande ziburana ngo zibwire abacamanza baburanisha uko zibona urubanza n’ababuranyi. Muri rusange, ubushinjacyaha ni bwo bwumvwa mbere, hagakurikiraho uruhande ruregwa.  

Urubanza ruzakomeza kuwa gatatu w’icyumweru gitaha guhera saa yine nanone, hatangira kumvwa ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha bushinja Kabuga.

Byitezwe ko ubushinjacyaha buzazana abatangabuhamya barenga 50 muri uru rubanza rushobora kumara imyaka, nk’uko umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri i La Haye abivuga.

Abacamanza batatu; Iain Bonomy, ukuriye inteko yabo, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj ni bo baburanisha uru rubanza, bafite kandi na Margaret deGuzman nk’umucamanza wo kwiyambaza bibaye ngombwa.

Umucamanza Mustapha El Baaj yashyizwe muri iyi nteko ari mushya muri Kanama(8) uyu mwaka asimbuye umucamanza Graciela Gatti Santana wahawe izindi nshingano na ONU/UN.

Kabuga, wagiye agaragaza impungenge z’amagara ye, niba nta gihindutse byitezwe ko azaba ari mu rukiko mu gihe cy’iburanisha.

Urukiko ruvuga ko inzobere z’abaganga zikurikirana ubuzima bwe umunsi ku wundi. 

Uru rubanza, rufunguriwe rubanda n’itangazamakuru ryabisabye aho rurimo kubera, ruratangazwa kandi rurimo kuba (rukerereweho iminota 30) ku rubuga rw’uru rukiko mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.