DRC: Imibiri 14 y’abasirikare ba Afrika y’Epfo baguye i Goma bagejejwe iwabo

634

Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira mu ntambara Umutwe wa M23, uhanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC n’abafatanyabikorwa bayo, yagejejwe iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu biciwe i Goma.

Ni igikorwa Afurika y’Epfo yatangaje ko cyayigoye cyane, dore ko ubwo abo basirikare bapfaga, imirambo yabo yajyanwe mu birindiro bigotewemo izindi ngabo za Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Goma wigaruriwe na M23.

Byakomeje gusakuzwa ko iyo mirambo ibitswe nabi, ku buryo yari itangiye kubora, maze Abadepite bashyira igitutu kuri Leta yabo, ngo harebwe uko yacyurwa, dore ko Afurika y’Epfo yari yarabuze inzira zo kuyinyuzamo ngo igere iwabo.

Nyuma y’iminsi mike Leta ya Afurika y’Epfo ishyizweho Igitutu n’Abadepite n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, iyo mirambo yahawe inzira inyuzwa mu Rwanda, igikorwa Afurika y’Epfo yavugaga ko kiyisebeje nk’Igihugu gifite igisirikare cya mbere muri Afurika.

Iyo mirambo yanyujijwe ku Mupaka wa Rubavu bita la Corniche, yambukanwa ku Mupaka wa Cyanika muri Uganda, ikomereza muri Tanzania aho yurijwe indege ikamanukira ku kibuga cy’indege cy’ingabo za Afurika y’Epfo, yakirwa n’imiryango ya ba nyakwigendera n’abayobozi bakuru barangajwe imbere na Perezida Cyril Ramaphosa.

Mu muhango wo kubaha icyubahiro cya Gisirikare, hifashishijwe amafoto yabo, kuko amasanduku arimo iyo mirambo akigezwa ku kibuga cy’indege yurijwe imodoka zitwara imirambo, igatwarwa mu buruhukiro bwa gisirikare, aho izakurwa ijya gushyingurwa.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko n’ubwo hashize icyumweru bari mu cyunamo cy’Igihugu cyose, hakomeje kugaragara abanenga impamvu ingabo zabo ziri muri Congo, kandi zaroherejweyo binyuranye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ahubwo bari bagiye kurwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo ishinjwa gukorana n’abagize umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Yavuze ko n’ubwo Igisirikare cyanenzwe kugira imbaraga nke mu kuba zakoherezwa mu mirwano, icy’ingenzi ari uko ba nyakwigendera bapfiriye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, cyakora avuga ko bagiye kurushaho gutyaza igisirikare cyabo no gushaka uko ingengo y’imari yakongerwa mu gisirikare.

Yahise ati, “N’ubwo hari abatunenze kuba ingabo zacu zaroherejwe muri Congo zidateguwe neza, twakoze ibyo twari dushoboye, ariko tugiye kwigira hamwe uko ingengo y’imari y’igisirikare cyacu yazamuka”.

Ibyo byanashimangiwe na Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa, nawe wagaragaje ko yiyamye abagenda basebya Leta ko ititaye ku Gisirikare cyayo, nyamara kizwiho ibikorwa bihambaye byo gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere.

Yatanze urugero rw’ibikorwa by’ingabo ze muri Santarafurika zahanganyemo n’ibyihebe.

Yavuze ko bibabaje kubona mu gihe bari mu cyunamo, Ibitangazamakuru bimwe bya Afurika y’Epfo, byifatanyije n’abasebya Leta ku bushobozi butajyanye n’igihe mu kohereza ingabo mu bikorwa byo hanze y’Igihugu, kuko ngo bene izo mvugo zari zigamije gushegesha imitima y’imiryango ya ba nyakwigendera.

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko nawe ashyigikiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo byakemurwa mu buryo bwa Politiki, binyuze mu biganiro bihuriweho na buri wese urebwa n’ikibazo. Icyakora, Ramaphosa ntiyavuze niba Ingabo ze zikiri muri Congo hari gahunda yo kuzikurayo.

Ramaphosa aravuga iby’ibiganiro nyuma y’amakuru akomeje kumvikana ko nyamara Afurika y’Epfo, hari ukuntu iri kohereza abandi basirikare muri Congo mu buryo bw’ibanga. Abadashyigikiye ubutegetsi bwe, bo bakomeje gusaba ko ingabo za bo zakurwa mu mirwano ibera muri Congo.

(Src: Kigalitoday)

Comments are closed.