DRC-Kivu y’Epfo: Abana barenga 470 binjijwe mu nyeshyamba mu 2021-MONUSCO

7,124

Imibare yatangajwe na MONUSCO Kuwa gatandatu taliki 12 Gashyantare, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abasirikare b’abana(Internation Child Solders), igaragaza ko mu mwaka wa 2021, abana barenga 470 binjijwe mu mitwe yitwara gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubuika ya Demokarasi ya Kongo.

Abagera kuri 50 muri abo bana barimo abakobwa 12 barishwe, mu gihe abagera ku 169 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi raporo igaragaza ko nta mwana numwe wigeze yandikwa mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo(FARDC), ndeste Umuryango w’Abibumbye wakuye igisirikare cya RDC ku rutonde rw’umukara rw’abinjiza abana mu gisirikare.

Iiryango irwanya iyijwizwa mu gisirikare ry’abana irimo MONUSCO, UNICEF, n’umuryango udaharanira inyungu wita ku bana n’ubuzima(BVES) yatangaje ko kwinjiza abana no kubakoresha mu mitwe yitwara gisirikare ari icyaha cy’intambara(war crime).

Iyi miryango ivuga ko ikibazo gikomeye ari uko bigorana kugarura aba bana muri sosiyeye, ukabumvisha ko badakwiye kuzasubira mu ishyamba.

Comments are closed.