Nyabihu: Umuturage yafatanwe litiro 5,000 z’inzoga itemewe

7,108
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yahafatiye litiro ibihumbi 5 z’inzoga itazwi kandi itemewe mu rugo rwa Nshizirungu Benjamin ruherereye  mu Mudugudu wa Mwambi, Akagali ka Nyarutembe, mu Murenge wa Rugera.

Iyi nzoga yafatiwe muri uru rugo mu rukerera rwo  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP)  Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yagiye kwa Nshizirungu igasanga afite ziriya nzoga ategereje abaza kuzirangura, ndeste ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Polisi ikimara kubona amakuru yagiye mu rugo rwa Nshizirungu isanga yakoze iriya nzoga kandi aremera ko amaze igihe ayikora”.

Nshizirungu yavuze ko iyo ari gukora iyo nzoga abanza gucanira amazi cyane agashya, agashyiramo isukari, agashyiramo umusemburo wa Pakimaya akanashyiramo ikindi kinyabutabire kitwa Salima kimeze nk’agati k’isabune  ariko kivunguka nk’umunyu, avuga ko akivana mu gihugu cya Uganda.

Nshizirungu yakomeje avuga ko iriya nzoga ihira umunsi umwe gusa agahita ayiranguza abantu bajya kuyicuruza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga kubera ingaruka zishobora kugira ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w’Igihugu muri rusange.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka z’iriya nzoga bakaba batanga amakuru yo kuzirwanya. Yasabye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Nshizirungu yashikirijwe ubuyobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko naho ziriya nzoga ziramenwa.

Comments are closed.