DRC: M23 yatangaje ko yasubijeyo inyuma igitero cya FARDC yabagabyeho

5,786

Nyuma yo gutangaza ko ziteguye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za M23, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bazo bagabye ibitero kuri M23 ariko ntibyabahira kuko bahise basubizwa inyuma.

Ku wa Kane, ni bwo inyeshyamba za M23 zasubijeyo igitero gishya cy’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inyeshyamba za MAIMAI, NYATURA, PARRECO n’abacanshuro ba Wegner bavuye mu Burusiya. 

Icyo gitero cyagabwe ku Birindiro bya M23 mu Majyaruguru cyagerahezaga kubayobora mu Birunga bya Nyamuragira. 

Bivugwa ko ibisasu by’izo ngabo byarashwe mu bice bitandukanye aho byageze n’ahitwa Karenga na Rusekera muri Bwito. 

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko birwanyeho ndetse bikaba amahirwe  yo kubohora tumwe mu duce twari mu maboko ya FARDC nk’uko bisanzwe bigenda iyo bagabweho ibitero. 

Ku wa Gatatu, ni bwo Guverinoma ya RDC yatangaje ko yiteguye gutangira kugaba ibitero bikakaye kuri M23 nyuma y’aho italiki izo nyeshyamba zahawe yo kuba zavuye mu birindiro zigaruriye irangiye zidatsimbuye ibirenge. 

Nyamara, inyeshyamba za M23 zimaze igihe zitangiye urugendo rwo kurekura ibice bitandukanye zigaruriye, zikabisiga mu maboko y’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF). 

Ni mu gihe kandi bivugwa ko Guverinoma ya RDC ikomeje kubeshya Umuryango Mpuzamahanga ko M23 itigeze irekura ibice yigaruriye, kandi Ingabo za EAC ari zo ziri kugenzura ibice binyuranye byahoze mu maboko ya M23. 

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula, RDC yagaragaje ko yateguye kwirwanaho ikoresheje imbaraga zose n’ubushobozi isigaranye nk’uko biteganywa n’imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu yo ku wa 20 Nzeri 2022 ubwo habaga Inteko Rusanga y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ya 77. 

Kuba Kinshasa ivuga ko M23 yanze kurekura ibice yigaruriye hari ababibona nko gukongeza umwuka mubi mu baturage babangisha ingabo zoherejwe na EAC kuko ziyemeje kwambura M23 ibice yafashe binyuze mu bwumvikane. 

Comments are closed.