DRC: Ninde wahatiye umutwe wa M23 kurekura no kuva mu bice yari yarafashe?
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 burahakana ko hari igitutu cyabashyizweho kigatuma bava mu birindiro uwo mutwe wari warigaruriye.
Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umutwe wa M23 busohoreye itangazo kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Ukuboza 2022 rivuga ko kera kabaye wemeye kuva no kurekura ibice byari bimaze iminsi biri mu maboko y’uwo mutwe, ubuyobozi bw’uyu mutwe umaze iminsi ushegesha uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwavuze ko nta gitutu na kimwe cyaba icyo mu Karere cyangwa cy’undi uwo ariwe wese cyatumye bafata uwo mwanzuro ko ahubwo ari indangagaciro z’uwo mutwe.
Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Karere barasanga uwo mutwe ushobora kuba watewe ubwoba n’itangazo ryongeye gushyirwa hanze na Blenken uyobora dipolomasi ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ku munsi w’ejo aho yongeye gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika ubufasha iha uwo mutwe wa M23 ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.
Timothy J. Oloo, umwalimu wa siyansi mu bya politiki mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya yagize ati:”Buri wese byamutangaje, ntitwari tuzi ko M23 yafata icyemezo cyo kuva mu birindiro byawo, kugeza n’ubwo uwo mutwe uterura uvuge ko wabitewe n’igitutu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko biraboneka ko nta zindi mbaraga zasunikiye uwo mutwe kwemera kuva mu duce wari warafashe“
Uwo munyapolitiki aravuga ko inama zose zakomeje kugirirwa mu karere zari zarananiwe gutsimbura uwo mutwe, yewe ndeste ko na zimwe mu ngabo zoherejwe muri DRC zose zananiwe ariko ko nyuma y’itangazo rya Blinken uwo mutwe wamaze kwemera gusubira inyuma no kuva mu birindiro.
Twibutse ko igihe cyose M23 yasabwaga gusubira inyuma wavugaga ko bidashoboka kuko udafite aho ujya kandi ko udashobora kuva muri Congo kuko ari iwabo.
Haracyibazwa niba intambara yari imaze igihe yaba irangiye, ariko bamwe mu basesenguzi bakavuga ko hakiri kare kubyemeza kuko Leta ya Congo ifite akazi katoroshye ko gukuraho imitwe yose irwanira mu mashyamba yo muri icyo gihugu.
Uwitwa Ngabo Metousela uvuga ko ari inzobere muri politiki y’Akarere arasanga intambara itarangiye ko isinziriye gusa, ati:”Ntibyoroshye guhamya ko intambara irangiye, kuko FARDC itigeze itsinda umutwe wa M23, oya, ni abasore bafite icyo barwanira, baracyafite imbunda n’ibikoresho byose byo ku rwego rwo hejuru bakoresheje mu kurasa no kwirukana abasirikare b’igihugu, igihe icyo aricyo cyose bazongera babyutse umutwe, cyane ko guverinoma itigeze ibakemurira ikibazo, bazagaruka kandi ntibizongera kubafata igihe kirekire nk’icyo byabafashe bwa mbere muri 2013“
Leta ya DRC yakomeje gushinja u Rwanda kuba arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ikintu u Rwanda rwakomeje guhakana.
Comments are closed.