DRC: Umutwe wa M23 wagize icyo usaba mbere y’uko usubira inyuma

6,545

Umutwe wa M23 washimangiye ko witeguye gusubira inyuma ukava mu duce wafashe, ariko ngo ukeneye ibiganiro bigaragaza neza aho uzajya, icyo uzaba ukorayo n’abazarinda abaturage yabohoye.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa gisirikare wa M23, Willy Ngoma, nyuma y’itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuga ko biteguye guhagarika intambara, bagasubira inyuma.

Ni itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, mu gihe ukomeje gushyirwaho igitutu nyuma y’imirwano yabereye i Kishishe ku wa 29 Ugushyingo, hakabamo ubwicanyi ukomeje gushijwa na Leta ya Congo, bwatumye inatangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ushingiye ku nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano nubwo utatumiwe muri iyo nama.

Ukomeza uti “Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, ku bibazo biwuhangayikishije.”

Mu butumwa Willy Ngoma yatangaje mu buryo bw’amashusho asa n’uganira n’abaturage muri Rutshuru, yakoresheje ijambo ry’ikilatini ko “Salus populi suprema lex esto”, ashaka kuvuga ko ijambo rya nyuma iteka ari iry’abaturage.

Ngoma yavuze ko M23 yanditse ibaruwa abantu bakayisamira hejuru, ari ko bisa n’aho batayisomye neza kuko benshi bibwira ko igiye gupfa gusubira inyuma.

Yagize ati “Abantu bisoma umutwe w’ibaruwa gusa, basome ahagana hasi. Twavuze ngo twiteguye, twebwe M23, guhagarika urugamba, tukazinga ibyacu tukagenda. Turiteguye, nanjye namaze gufunga ibyanjye hano. Turumvikana? Twiteguye kuzinga, tukagenda.”

“Ariko se tugiye kujya he? Batubwire. Tuzajya he? Gukora iki? Twumvikane neza, tuzagenda turiteguye, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe, tuhasigira bande? Tuzahasigira FDLR ?(abaturage bati oya). Tuzahasigira FDLR ize yice abavandimwe bacu? Twe turavuga ngo twiteguye kugenda. Ariko…”

Yavuze ko mu butumwa bageneye abahuza mu bibazo bya Congo, ari uko “iyo abantu babiri barwana, udashobora kumva umwe gusa, ugomba kubatega amatwi bombi.”

Yavuze ko nk’uko Guverinoma ya Congo iganira n’abahuza mu bibazo n’Imitwe yitwaje intwaro, M23 na yo ikeneye ko ijwi ryayo rihabwa umwanya, cyane ko yiteguye gusubira inyuma ari uko impungenge zayo zasubijwe.

Abasesenguzi bakomeje kugaragaza ko M23 ifatirwa ibyemezo mu nama itagizemo uruhare, bityo bikagorana gushyira mu bikorwa imyanzuro.

Leta ya Congo yaje kuvuga ko mu biganiro byagiye biba, umutwe wa M23 wabaga uhagarariwe n’u Rwanda. Ni ibintu rwamaganiye kure, kuko abagize uwo mutwe ari abanye-Congo ndetse ntaho ruhuriye nabo.

Ni mu gihe RDC yakomeje kwitsa ivuga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.

Mu butumwa yasohoye, Ngoma yakomeje ati “Turamenyesha Nyakubahwa Perezida Uhuru Kenyatta na Perezida João Lourenço (wa Angola) – abantu nubaha cyane – twebwe nibatumve. Ntabwo twari i Nairobi, ariko dukunda amahoro, turashaka amahoro, ariko Guverinoma yaravuze ngo ntishobora kugaira natwe.”

Inama ya Luanda yari yemeje ko abarwanyi ba M23 bava mu duce bafashe bagasubira mu birindiro byabo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC, maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC n’iza MONUSCO.

Ni icyemezo ariko M23 yabanje kwamagana, ko idashobora kujya mu birunga.

M23 kandi igaragaje ubu bushake mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.